skol
fortebet

Umujyi wa Kigali wemeje ko wabonye Moteri yo kwifashisha kuri Kigali Pele Stadium

Yanditswe: Friday 23, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe Moteri yatumijwe itaragera mu Rwanda ,Umujyi wa Kigali watangaje ko wabonye indi moteri izifashishwa muri Kigali Pele Stadium.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye B&B FM Kigali, Emma-Claudine Ntirenganya Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, yemeje ko bafashe icyemezo cyo gushaka indi Moteri mu gihe iyobatumije itaraboneka.
Yagize ati: “Twashatse indi moteri mu gihe moteri nshya itaragera i Kigali ikibazo cya moteri cyakemutse, FERWAFA irabimenyesha abanyamuryango bayo ku buryo bakongera gukinira kuri Kigali Pele Stadium mu masaha y’ijoro.”
Ibi bibaye nyuma y’uko Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri iki kibazo ,abinyujije kurukuta rwa X ,ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Kanama 2024 avuga ko kitagomba kuba ikibazo.
ati: “Ibi ni ibintu bitagakwiye kuba byarabayeho na mbere hose.”
Umukino wa Rayon Sports n’Amagaju ndetse n’umukino wa Gasogi United na Marine ni imwe mu mikino yarhinduriwe amasaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa