skol
fortebet

Umukinnnyi w’ Umunya Ghana yakatiwe imyaka ibiri kubera gusambanya umugore we ku gahato

Yanditswe: Saturday 10, Jun 2017

Sponsored Ad

Urukiko rwo mu gihugu cya Swede kuri uyu wa 9 Kamena rwakatiye umukinnyi w’ Umunya Ghana igifungo cy’ imyaka ibiri kubera gusambanya ku gahato no gukubita umugore we.
Biteganyijwe ko Kwame Bonsu w’ imyaka 22 y’ amavuko narangiza igihano yakatiwe azahita yirukanwa mu gihugu cya Swede yabagamo kuva muri 2013.
Ikipe Gelfe IF, uyu mugabo yakinagamo nayo yahise itangaza ko imwirukanye.
Bonsu kandi yatetswe kwishyura umugore w’ Umunyasuwedekazi impozamarira ingana n’ ibihumbi 28 by’ amadorari y’ (...)

Sponsored Ad

Urukiko rwo mu gihugu cya Swede kuri uyu wa 9 Kamena rwakatiye umukinnyi w’ Umunya Ghana igifungo cy’ imyaka ibiri kubera gusambanya ku gahato no gukubita umugore we.

Biteganyijwe ko Kwame Bonsu w’ imyaka 22 y’ amavuko narangiza igihano yakatiwe azahita yirukanwa mu gihugu cya Swede yabagamo kuva muri 2013.

Ikipe Gelfe IF, uyu mugabo yakinagamo nayo yahise itangaza ko imwirukanye.

Bonsu kandi yatetswe kwishyura umugore w’ Umunyasuwedekazi impozamarira ingana n’ ibihumbi 28 by’ amadorari y’ Amerika.

Aba bombi bahuye mu mwaka wa 2014, ubwo Bonsu yakinaga mu majyepfo y’ umujyi wa Mjolby bashinga urugo mu mwaka wakurikiyeho.

Nyuma y’ ukwezi kumwe barushinze, uyu mukinnyi yasinye amasezerano mu ikipe yo Gavle kuri kilometero 300 uvuye mu mujyi wa Mjolby.

Uyu mugore yanga ko umugabo we ajya muri iyi kipe kugira ngo abone uko akomeza amasomo ye.

Uyu mugore avuga ko yakubitiwe kandi akanahohotererwa mu macumbi babagamo mu mujyi wa Mjolby. Ibi byabaye mu Ugushyingo 2015.
Bonsu yaburanye ahakana ibyo aregwa, urukiko rumuhamya icyaha rugendeye ku buhamya bw’ umugore we n’ ubw’ abavandimwe b’ umugore we.

Ibitekerezo

  • Ikinyarwanda cyarabihishe pe! ni gute umugabo asambanya umugore we? bavuga ko yamurongoye ku ngufu ucg yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku ngufu ariko nta mugabo usambanya umugore we rwose!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa