skol
fortebet

Umukinnyi Adil Rami yabenzwe n’umukunzi we umurusha imyaka 19 ubwo yateraga ivi agiye kumwambika impeta

Yanditswe: Saturday 08, Sep 2018

Sponsored Ad

Myugariro w’Umufaransa ukina mu ikipe ya Olympique de Marseille Adil Rami yabenzwe n’umugore bari bamaze iminsi bakundana Pamela Anderson ubwo yari agiye kumwambika impeta y’urudashira.

Sponsored Ad

Adil Rami watandukanye n’umugore bari bafitanye abana babiri b’impanga,yahuye n’uruva gusenya ubwo yamenyaga ko yateye ahatamera akajya kwambika impeta umugore urarigeze amukunda.

Adil Rami yabenzwe na Pamela Anderson

Adil Rami urushwa imyaka 19 na Pamela Anderson w’imyaka 51,yamamaye mu bitangazamakuru kubera iki gisebo yahuye nacyo cyo kubengwa yateye ivi.

Pamela Anderson bai bamaze umwaka babana mu nzu imwe mu mujyi wa Marseille ariko uyu mugore yamweretse igihandure amubwira ko gushyingiranwa bitashoboka.

Pamela Anderson ukomoka muri Canada,asanzwe ari umukinnyi wa filimi ndetse ni n’umunyamideli w’icyamamare ku isi.

TMZ yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye Pamela Anderson abenga Adil Rami ari uko yabonaga amubuza kubahiriza inshingano ze zo kurera abana b’impanga yabyaranye n’umugore we wa mbere.

Pamela Anderson yari amaze umwaka abana na Rami mu nzu none yanze ko bashyingiranwa

Amakuru aravuga ko Pamela Anderson yamaze kwimuka mu nzu yabanagamo na Adil Rami kugira ngo uyu mukinnyi yongere yite ku nshingano ze zo kurera abana aho ngo yifuza ko uyu mukinnyi yasubirana n’umugore batandukanye.

Pamela Anderson yaherekeje Adil Rami mu mikino y’igikombe cy’isi iherutse kubera mu Burusiya ndetse yari inyuma y’Ubufaransa bwegukanye iki gikombe nubwo Rami wahoze ari umukunzi we atigeze akina n’umunota n’umwe.

Adil Rami yabenzwe agiye gutera ivi

Ibitekerezo

  • hahaha yarabonye uwo arongorora uwo nta mugabo ujya umushobora kereka aba pornostar

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa