skol

Umukinnyi benshi bahaye amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or agasimbura Messi na Ronaldo yamenyekanye

Yanditswe: Friday 13, Jul 2018

Imyaka 10 irashize Lionel Messi na Cristiano bayoboye umupira w’amaguru ndetse biharira ibikombe by’umukinnyi mwiza ku isi gusa benshi bemeza ko igihe cyabo cyarangiye ndetse kuri ubu kabuhariwe Luka Modric uyoboye Croatia ariwe ushobora kurindimura ibi byamamare.

Nkuko ibinyamakuru byinshi bigenda bibigarukaho,uyu munya Croatia ufatwa nk’umukinnyi wa mbere ku isi mu bakina hagati afite amahirwe menshi yo kwigaranzura ibi bihangange kubera imbaraga nyinshi yakoresheje afasha Real madrid kwegukana UEFA Champions League ya gatatu yikurikiranya ndetse no kugeza Croatia ku mukino wa nyuma mu mateka yayo.

Ibyo Modric akora mu kibuga birivugira,gusa gukora aamateka yo kugeza Croatia ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi yandagaje Messi na bagenzi be byatumye uyu mugabo w’imyaka 32 ashyirwa ku ruhembe rw’abakinnyi bagomba guhagarika ubudahangarwa bwa Messi na Ronaldo bari bamaze kuba utumana mu mupira w’amaguru.

Nkuko ikinyamakuru Dailymail kibitangaza,gutwara igikombe cy’isi sicyo cyagakwiye kubuza Modric gutwara Ballon d’Or kuko ibyo yakoze muri iki gikombe cy’isi bimuha amahirwe menshi yo kuzaba umukinnyi w’irushanwa ndetse bikamuha amahirwe menshi yo kurindimura ibi byamamare bitagize icyo bifasha amakipe yabyo y’ibihugu.

Benshi mu bakora amatora y’umukinnyi ukwiriye guhabwa Ballon d’Or y’uyu mwaka bemeje ko Modric aza imbere y’abandi bakinnyi mu kwitwara neza mu marushanwa akomeye uyu mwaka arimo UEFA Champions League n’igikombe cy’isi

Ibitekerezo

  • uyu mugabo arayikwiye pe kuko nawe yakoze byinsi kdi bigaragarira buri wese ukurikirana umupira w’ amaguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa