skol
fortebet

Umukinnyi Mirafa yahawe impano y’imodoka nziza cyane n’umukobwa bagiye kurushinga

Yanditswe: Monday 25, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi w’Umunyarwanda Nizeyimana Mirafa ukina muri Zambia,yahawe impano y’imodoka n’umukunzi we bitegura kurushinga mu kwezi kwa cyenda ufite inkomoko muri Portugal.
Nizeyimana Mirafa n’uyu mukunzi we Rosalyn Dos Santos wamuhaye imodoka, baritegura gukora ubukwe tariki ya 3 Nzeri 2022,buzabera muri Zambia ari naho bombi bahuriye.
Ubu bukwe buzabera mu gace ka Kitwe mu Busitani bwa Barabara, bugiye kuba nyuma y’uko imihango ya mbere nko gusezera imbere y’idini ya Islam yabaye.
Mu butumwa (...)

Mu butumwa yanyujije kuri status ya WhatsApp, Mirafa yagize ati “n’abamikazi bagurira abami impano, wakoze rukundo Dos Santos.”

Mu Gushyingo 2021 nibwo Nizeyimana Mirafa yafashe irembo rya Rosalyn Dos Santos uvuka kuri se w’umunya-Portugal na nyina ukomoka muri Zimbabwe.

Bagiye kubana nyuma y’imyaka 2 bakundana kuko bamenyanye umunsi wa mbere Mirafa agera muri Zambia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa