Umukinnyi mpuzamahanga Tchouaméni yatanze umucyo ku byavugwaga ko umukunzi we yamuteye agahinda
Yanditswe: Saturday 14, Mar 2026
Umukinnyi Aurélien Tchouaméni ukinira ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne, yanyomoje ubutumwa yitiriwe bwagaragaza ko yafashe umukunzi we aryamanye n’undi mugabo, avuga ko konti y’urubuga nkoranyambaga bwanyujijweho atari iye.
Mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ubutumwa bwavugaga ko umukinnyi mpuzamahanga w’Umufaransa Aurélien Tchouaméni yaba yarahemukiwe n’umukunzi we, Suzette Carter, ibintu byatumye benshi mu bafana be babyitaho cyane.
Ubutumwa bwari bwakwirakwiye bwagaragazaga amagambo asa n’aho yanditswe n’uyu mukinnyi wa Real Madrid, agaragaza agahinda ko kuba yaratahutse mu rugo hakiri kare agamije gutungura umukunzi we, ariko agasanga ari mu buriri ari kumwe n’undi mugabo. Muri ubwo butumwa bwavugaga ko umutima we washegeshwe ndetse ko ibyo bari barubakanye byose byabaye nk’ikinyoma.
Aya magambo yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, bituma benshi batangira kuvuga ko uyu mukinnyi yaba ari mu bihe bikomeye mu buzima bwe bwite.
Ayo magambo byagaragaga ko yanditswe kuri instagram ahanyuzwa ubutumwa buzwi nka Story, yagira ati “Narakwizeye mu bintu byose. Natashye kare nshaka kugutungura. Ariko nasanze uri mu buriri bwacu uri kumwe na we [undi mugabo]. Umutima wanjye washegeshwe, sinshobora guhumeka. Ibyo twubakaga byose ni ikinyoma.”
Icyakora, Aurélien Tchouaméni yahise yihutira gusubiza ayo makuru ayahakana. Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ifoto y’ubwo butumwa bwari buri gukwirakwizwa, anavuga ko atari we wabwanditse. Yagize ati “Iyo si konti yanjye, mubyitondere.”
Aya magambo ya Tchouaméni agaragaza ko ibyo byavugwaga ku buzima bwe bw’urukundo atari byo, ndetse ko ubutumwa bwari buri gukwirakwizwa bwaturutse kuri konti itari iye.
Nubwo bimeze bityo, iyi nkuru yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaza ko amakuru nk’aya akwiye kubanza kugenzurwa neza mbere yo kuyakwirakwiza, cyane cyane iyo areba ku buzima bwite bw’ibyamamare.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *