Umukinnyi Johan Manzambi ukina mu kibuga hagati avugwaho kubabazwa n’uko Aston Villa ateganya kubera umukinnyi yagiranye amasezerano na Visit Rwanda yo kwamamaza ibyiza nyaburanga by’u Rwanda.
Manzambi afite ubwenegihugu bw’u Busuwisi, ababyeyi be bakaba bakomoka muri Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu gikombe cy’Isi kuko mu mikino ine yakinnye, yatsinzemo ibitego bitatu, atanga imipira ibiri ivamo ibitego.
Nyuma y’aho u Busuwisi busezerewe na Argentine mu Gikombe cy’Isi, byavugwaga ko uyu musore usanzwe akinira Freiburg yo mu Budage yamaze kumvikana na Newcastle United ko azayibera umukinnyi kuko yari yemeye kumugura kuri miliyoni 49 z’Amapawundi.
Tariki ya 13 Nyakanga, hashize umunsi bivuzwe ko ubu bwumvikane bwagezweho, Aston Villa yahise yegera Manzambi, imubaza niba yakwemera kuyikinira kuri miliyoni 49 z’Amapawundi.
Kubera ko amahirwe uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko abona muri Aston Villa arimo kuba izakina imikino ya UEFA Champions League mu mwaka wa 2026/2027, yemeye atazuyaje.
Hashize umunsi impande zombi zumvikanye, Aston Villa n’u Rwanda byatangaje ko byagiranye amasezerano yo kwamamaza ibyiza nyaburanga by’iki gihugu binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda imenyerewe.
Aya masezerano arihariye, kuko abakinnyi ba Aston Villa bazajya bambara imyambaro igaragaraho Visit Rwanda imbere, bitandukanye n’uko byari bimeze kuri Arsenal, aho aya magambo yagaragaraga ku kuboko.
Ku Banye-Congo benshi cyangwa abafite inkomoko muri RDC, gahunda ya Visit Rwanda ibagwa nabi bitewe n’uko umubano w’ibihugu byombi wazambye. Leta yabo yakoze ibishoboka ngo ihagarike amasezerano menshi u Rwanda rwagiranye n’amakipe ariko biba iby’ubusa.
Iki kibazo cyongeye kuvuka ubwo hatangazwaga amasezerano y’ubufatanye bwa Aston Villa na Visit Rwanda, yakurikiye ubwumvikane bw’iyi kipe na Manzambi. Abanye-Congo ntibumva uburyo igihugu banga cyamamazwa n’indi kipe ikomeye.
Ikinyamakuru Read Aston Villa cyatangaje ko hari amakuru avuga ko abahagarariye Manzambi batari bazi ko iyi kipe ifite gahunda yo gukorana na Visit Rwanda, kandi ko amasezerano y’ubufatanye bw’impande zombi yabababaje.
Gusa, abakunzi b’umupira w’amaguru n’abawusesengura bagaragaza ko iki ari ikibazo cya politiki kidakwiye kwinjizwa n’uyu mukino ufite abakunzi benshi, kitanakwiye kubuza uyu musore gukabya inzozi zo gukinira ikipe nziza.
Nubwo bimeze bityo, nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko uyu mukinnyi yaba ateganya kwusubira ku byumvikane yagiranye na Aston Villa, kandi mu gihe yakwemera bidasubirwaho kuba umukinnyi w’iyi kipe, nta yandi mahitamo yagira keretse kwambara Visit Rwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Nyakanga, umunyamakuru Fabrizio Romano uzwiho gutangaza amakuru yizewe mu mupira w’amaguru, yatangaje ko uyu munsi Manzambi arakorerwa ibizamini by’ubuzima muri Aston Villa.
Iyi ni intambwe ikomeye yinjiza Manzambi muri Aston Villa ishobora gukurikirwa n’amasezerano amugira umukinnyi wayo bidasubirwaho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *