Umukinnyi ukomeye mu Bwongereza ari mu mazi abira kubera kugonga ku bushake uruzitiro rw’umuhanda
Yanditswe: Saturday 17, Dec 2022
Umukinnyi witwa Andros Townsend ukinira Everton ari gukorwaho iperereza na polisi nyuma yo kugonga uruzitiro rw’umuhanda avuza induru ngo "Ndashaka kujya iwanjye."
Uyu mukinnyi yagonze ibyuma by’inyuma y’umuhanda nyuma yo kubwirwa ko umuhanda yarimo wari wufunzwe n’imodoka nyinshi.
Uyu mukinnyi ngo yanze gutegereza cyangwa guparika iyi modoka ye ngo agende n’amaguru agere iwe I Liverpool, byamusabaga gukoresha iminota 5 gusa.
Uyu mukinnyi ngo yafashe umwanzuro ugayitse wo gufata (…)
Umukinnyi witwa Andros Townsend ukinira Everton ari gukorwaho iperereza na polisi nyuma yo kugonga uruzitiro rw’umuhanda avuza induru ngo "Ndashaka kujya iwanjye."
Uyu mukinnyi yagonze ibyuma by’inyuma y’umuhanda nyuma yo kubwirwa ko umuhanda yarimo wari wufunzwe n’imodoka nyinshi.
Uyu mukinnyi ngo yanze gutegereza cyangwa guparika iyi modoka ye ngo agende n’amaguru agere iwe I Liverpool, byamusabaga gukoresha iminota 5 gusa.
Uyu mukinnyi ngo yafashe umwanzuro ugayitse wo gufata imodoka ye ya Range Rover yaguze ibihumbi 80 by’amapawundi,ayigongesha umuhanda kubera umujinya.
Abashinzwe umutekano bari hafi aho bahise bamutangira raporo hanyuma polisi yiyemeza gukurikirana iyi myitwarire y’uyu mukino yo kuwa 05 Ukuboza.
Polisi yageze mu rugo rw’uyu mukinnyi w’imyaka 31 imuhata ibibazo cyane ko hari imashini ikora umuhanda yangije.
Uyu mukinnyi ashobora guhanirwa gutwara nabi imodoka byashyira ubuzima bw’abandi mu kaga ndetse polisi yafashe amashusho ya camera yari hafi aho kugira ngo ijye gukora iperereza.
Uyu mugabo yakoze amahano nyuma y’iminsi agarutse UK cyane ko yari umusesenguzi wa ITV mu gikombe cy’isi muri Qatar.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *