skol
fortebet

Umukinnyi ukomeye mu gusiganwa ku magare yagonzwe n’imodoka

Yanditswe: Sunday 06, Aug 2017

Sponsored Ad

Ubwo yari mu myitozo I Barcelona ku wa gatanu taliki ya 04 Kanama, umusore Andrey Amador umunya Costa Rica w’imyaka 30 ukinira ikipe ya Movistar yo muri Espagne yagonzwe n’imodoka ku bw’amahirwe Imana ikinga ukuboko.
Uyu musore w’umuhanga mu kuzamuka abinjujije ku rukuta rwe rwa Twitter yerekanye ifoto ari kwa muganga aahambiriye ukuboko ndetse no ku kuguru kwe hari igipfuko bigaragaza ko iyi mpanuka yatumye avunika ukuboko ndetse n’ukuguru kwe.
Nubwo atakomeretse cyane biraza kumusaba kumara (...)

Sponsored Ad

Ubwo yari mu myitozo I Barcelona ku wa gatanu taliki ya 04 Kanama, umusore Andrey Amador umunya Costa Rica w’imyaka 30 ukinira ikipe ya Movistar yo muri Espagne yagonzwe n’imodoka ku bw’amahirwe Imana ikinga ukuboko.

Uyu musore w’umuhanga mu kuzamuka abinjujije ku rukuta rwe rwa Twitter yerekanye ifoto ari kwa muganga aahambiriye ukuboko ndetse no ku kuguru kwe hari igipfuko bigaragaza ko iyi mpanuka yatumye avunika ukuboko ndetse n’ukuguru kwe.

Nubwo atakomeretse cyane biraza kumusaba kumara hagati y’ibyumweru 2 cyangwa 3 kugira ngo yongere akorere imyitozo ku igare rye cyane ko ari umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba ikipe ya Movistar igenderaho.

Bimwe mu byo yakoze harimo kuba yaratwaye agace ka 14 muri Giro d’italia ya 2012 ndetse abasha kurangiza ku mwanya wa 4 ku rutonde rusange rwa Giro d’Italia 2015.
Uyu mwaka uyu musore yitabiriye Tour de France aho yarangije ku mwanya wa 87 mu gihe nanone yitabiriye Giro d’Italia arangiza ku mwanya wa 18.

Ibitekerezo

  • Niyihagane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa