skol
fortebet

Umukinnyi ukomeye mu gusiganwa ku magare yakoreye impanuka ikomeye muri Tour de France

Yanditswe: Saturday 01, Jul 2017

Sponsored Ad

Umunya Espagne w’imyaka 37 Alejandro Valverde ukinira ikipe ya Movistar yakoze impanuka ikomeye cyane ubwo yasiganwaga mu gace ka mbere ka Tour de France kabaga kuri uyu wa gatandatu taliki ya 01 Nyakanga 2017 mu mugi wa Dussedolf mu Budage.
Uyu musore wabaye uwa 3 muri Tour de France ya 2015 ndetse wari utegerejweho gufatanya na Nairo Quintana bagafasha iyi kipe yo muri Espagne ya Movistar gutwara umwenda w’umuhondo( maillot Jaune ) w’uyu mwaka ndetse bakigaranzura umwongereza Chris (...)

Sponsored Ad

Umunya Espagne w’imyaka 37 Alejandro Valverde ukinira ikipe ya Movistar yakoze impanuka ikomeye cyane ubwo yasiganwaga mu gace ka mbere ka Tour de France kabaga kuri uyu wa gatandatu taliki ya 01 Nyakanga 2017 mu mugi wa Dussedolf mu Budage.


Uyu musore wabaye uwa 3 muri Tour de France ya 2015 ndetse wari utegerejweho gufatanya na Nairo Quintana bagafasha iyi kipe yo muri Espagne ya Movistar gutwara umwenda w’umuhondo( maillot Jaune ) w’uyu mwaka ndetse bakigaranzura umwongereza Chris Froome umaze kwigarurira iri rushanwa, ntabwo bigishobotse kuko uyu musore yakoze impanuka yatumye ahita ajyanwa mu bitaro byihuse Ibi byatunye ava muri iri rushanwa.


Ubwo yakataga ikorosi rimwe mu yari agize umuhanda aba basore basiganwagamo wanyereraga cyane kubera imvura yagwaga mu mugi wa Dussedolf , Valverde yanyereye yitura hasi akubita amaguru ku byuma byari bikikije umuhanda aho yagize imvune ikomeye cyane yahise ituma inzozi ze zo gukina irushanwa rya Tour de France uyu mwaka ziyoyoka.

Umwe mu bahagarariye ikipe ya Movistar niwe wemeje ko uyu musore yajyanwe mu bitaro ko ndetse yagize imvune ikomeye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru NBC Sports.

Yagize ati “Ubu yajyanywe ku bitaro,yagize imvune ikomeye mu ngasire y’ivi ishobora kuba yamenetse ndetse kuba yakubise amaguru ku byuma byari bikikije umuhanda yagize ibikomere ku maguru.Yavuye amaraso menshi ndetse habanjwe gukorwa isuzuma kugira ngo harebwe amagufwa yangiritse.”

Uretse Valverde hari abandi basore bakoze impanuka barimo Jon Izaguire ukinira ikipe ya Bahrain Merida wahise nawe ava mu irushanwa mu gihe abasore nka Primoz Roglic,Nicolas Roche,Luke durbridge,Patrick Bevin,Tony Gallopin, Dylan Van Groenewegen,George Bennett bo nubwo bakoze impanuka bakomeje isiganwa.

Agace k’uyu munsi kwari ugusiganwa umuntu ku giti cye aho abasore bakinnye ibirometero 14 byarangiye umwongereza Geraint Thomas ukinira Sky ariwe ubaye uwa mbere akoresheje iminota 16 n’amasegonda 04.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa