skol
Kigali

Umukinnyi uzwi mu Bufaransa yatangaje ko yishimiye kubona Mbappe ababaye nyuma yo guhusha penaliti

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 July 2021

Benshi mu bakunzi ba ruhago mu Bufaransa bakomeje kunenga Mbappe imyitwarire yagize muri Euro 2020 aho ubufaransa bwasezerewe muri 1/16 cy’irangiza akavamo nta gitego na kimwe atsinze ndetse ari nawe uhushije penaliti yabakuyemo.


Umwe mu bakinnyi bakinannye mu gikombe cy’isi cya 2018,Adil Rami yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kubona Mbappe arira ababaye nyuma yo guhusha penaliti ku Busuwisi kuko ngo bizamufasha gukura akamenya umupira icyo aricyo.

Mu kiganiro yagiranye na RMC Sport, Adil Rami yavuze ko Mbappe nta bunararibonye aragira mu mupira w’amaguru ariyo mpamvu yagombaga guhura n’ibihe bibi akiga isomo.

Ati “Kuba penaliti ye yarakuwemo ni byiza kuri we.Akwiriye kunyura no muri biriya bihe byo gutsindwa,kugwa,kunengwa,kugira ngo akure ndetse amenye icyo umupira aricyo.Ku ruhande rumwe nishimiye kumubona ababaye kuko aribyo bizamufasha gutwara Ballon d’Or.

Rami yavuze ko bari kumwe mu Burusiya mu gikombe cy’isi atigeze abona uyu mukinnyi azamura urwego ngo kuko ibye kwari ukurwanira gutera imipira yose,kwishyira imbere no kwitwara nk’icyigererezo cye (Cristiano Ronaldo) n’abandi bakinnyi bakomeye.

Rami yavuze ko Mbappe atabonye amahirwe yo gukora amakosa nk’abandi bakinnyi bakiri bato ndetse ubu ari kubicamo kuko afite imyaka 22 gusa.

Mbappe ari mu bakinnyi bahawe umwanya uhagije wo gukina muri Euro 2020 ariko ntabwo yabashije kwitwara neza kuko uretse kuvamo nta gitego atsinze yashinjwe kwikunda kurusha uko akinana na bagenzi be.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abafaransa batangaje umukinnyi wabo bifuza ko yatwara Ballon d’Or utari...

Ubushakashatsi bwakozwe na Odoxa bagatangazwa naKeneo na RTL,ku itsinda...
17 October 2021 0

Jurgen Klopp yemeje ko Mohamed Salah ariwe ’mukinnyi wa mbere mwiza’ ku...

Umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp yavuze ko Mohamed Salah ari we mukinnyi...
17 October 2021 0

Mauro Icardi wa PSG biravugwa ko amerewe nabi cyane n’umugore...

Umugore uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yambaye ubusa...
17 October 2021 0

Umwe mu bakinnyi ba Manchester United yanenze imitoreze ya Ole

Umukinnyi wo hagati,Paul Pogba,yashyize igitutu ku mutoza we, Ole Gunnar...
17 October 2021 0

Rayon Sports yamaze gusinyisha Muhire Kevin na Chrismar yakuye muri...

Ikipe ya Rayon Sports FC yatangaje ko yamaze gusinyisha Rutahizamu Chrismar...
16 October 2021 0

APR FC yigaragaje cyane mu mukino yanganyijemo na Etoile du...

Ikipe ya APR FC yahinyuje abatayigiraga icyizere inganya na Étoile Sportif...
16 October 2021 0