skol
fortebet

Umukinnyi w’Ubudage yahishuye uko yihimuye kuri Cristiano Ronaldo wamuhemukiye

Yanditswe: Sunday 20, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’Ubudage, Robin Gosens yavuze ko nyuma y’umukino ikipe ye ya Atalanta yakinaga na Juventus,yegereye Cristiano Ronaldo amusaba umupira we undi arawumwima kuko yari yatsinzwe.

Sponsored Ad

Gosens yavuze ko ubwo Ronaldo yamwimaga umupira yari yambaye,yatashye ababaye ndetse yumva yasebye bikomeye nkuko yabyanditse mu gitabo cye bwite.

Uyu mukinnyi yagize ati “Numvise nirengagijwe kandi nsebye.Nagiye hanze numva ndaciriritse.”

Uyu mukinnyi yavuze ko nyuma y’aho atsinze igitego muri 4-2 ikipe y’igihugu cye cy’Ubudage cyatsinze Portugal ku munsi w’ejo,yumva yihimuye kuri Cristiano Ronaldo wamusebeje akamwima umupira yari yambaye.

Igihugu cy’Ubudage cyagarutse mu irushanwa rya Euro 2020 kuko nyuma yo gutsindwa n’Ubufaransa yasabwaga gutsinda uyu mukino wa Portugal kugira ngo idasezererwa.

Ubudage bwabanjwe igitego na Portugal gitsinzwe na Cristiano Ronaldo ku munota wa 15.Ku munota wa 35 nibwo Ubudage bwishyuye iki gitego cyitsinzwe na Ruben Dias.

Mu minota mike, Portugal yitsinze ikindi gitego cya Raphael Guerreiro, nyuma y’umupira wari ukaswe na Kimmich.

Umukinnyi wa Chelsea,Kai Havertz yatsinze igitego cya 3 mu gihe uyu Gosens yatsinze igitego cya 4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa