skol
fortebet

Umukinnyi w’Umufaransa yatunguye benshi kubera ibyo yakoreye N’golo Kante akunda cyane [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 29, Jul 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi w’Umufaransa ukunda N’golo Kante witwa Alain Bulteel yatunguye benshi kubera ukuntu yamaze amasaha ane yose yishushanyaho isura ya N’golo Kante ku mubiri we mu rwego rwo kubahiriza indahiro yari yararahiye.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi Alain Bulteel asanzwe akinira ikipe itagira icyiciro mu Bufaransa US Niederbronn ariko akunda N’golo Kante mu buryo budasanzwe ndetse yari yarabwiye abantu ko nafasha Ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi azishushanya ku mubiri tattoo ye none yabikoze.

Bulteel yamaze amasaha 4 yose yishyiraho iki gishushanyo cya Kante aho yabwiye abanyamakuru ko akunda Kante kubera ukuntu yicisha bugufi ndetse n’amasoni agira nubwo ari umukinnyi w’umuhanga.

Kante akundwa n’abakinnyi b’Ubufaransa benshi kuko nyuma yo gutwara igikombe cy’isi yahimbiwe indirimbo na bagenzi be bari kumwe mu Burusiya yamuvugaga ibigwi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa