skol
fortebet

Umukinnyi w’Umunyarwanda yahanwe bikomeye kubera ikosa yakoze muri Tour du Rwanda

Yanditswe: Thursday 22, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ngendahayo Jeremie yakuwe muri Tour du Rwanda 2024,yaciwe amande y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 290, anakurwaho amanota 50 k’urutonde rw’umukino w’amagare ku isi.

Sponsored Ad

Uyu musore ukinira May Stars ubwo bahagurukaga i Karongi berekeza I Rubavu ku munsi w’ejo mu gace ka 4, yakoze amakosa yisunga imodoka ayifataho kugira ngo imufashe kuruhuka.

Ibi ntabwo byemewe ariyo mpamvu yahanwe bikomeye.

Ku rundi ruhande,Ubuyobozi tekinike bwa Tour du Rwanda bwatangaje ko mu itangwa ry’ibihembo nyuma ya Etape ya Karongi -Rubavu (93Km) habayemo kwibeshya hagahembwa Habteab Yohannes (BikeAid) nk’uwakoze Sprint neza aho guhemba Umunyarwanda, Munyaneza Didier bityo akaba agomba gusubizwa igihembo.

Muri Tour du Rwanda,Kuri uyu wa Kane harakinwa agace ka gatanu aho abasiganwa barahaguruka i Musanze bajya mu Kinigi,kuri kilometero 13 zizamuka.

Uyu munsi n’ugusiganwa umuntu ku giti cye,Individual Time Trial (ITT).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa