skol
fortebet

Umukinnyi w’Umurundi yerekeje muri Manchester United

Yanditswe: Monday 03, Jul 2017

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 16 witwa Largie Ramazani wavukiye mu Burundi agakurira mu Bubiligi yakoze amateka yo kuba ariwe mukinnyi wo muri aka karere k’ibiyaga bigali ugiye gukinira ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza mu batarengeje imyaka 18 aho yayijemo mu rwego rwo kumufasha gukomeza amashuli.
Icyafashije uyu musore kwigaragaza ni amashusho yashyize kuri You Tube akina umupira w’amaguru ari kumwe na murumuna we Diamant igihe yari afite imyaka 12 byatumye yifuzwa na benshi mu bashinzwe (...)

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 16 witwa Largie Ramazani wavukiye mu Burundi agakurira mu Bubiligi yakoze amateka yo kuba ariwe mukinnyi wo muri aka karere k’ibiyaga bigali ugiye gukinira ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza mu batarengeje imyaka 18 aho yayijemo mu rwego rwo kumufasha gukomeza amashuli.

Icyafashije uyu musore kwigaragaza ni amashusho yashyize kuri You Tube akina umupira w’amaguru ari kumwe na murumuna we Diamant igihe yari afite imyaka 12 byatumye yifuzwa na benshi mu bashinzwe gushaka abakinnyi none birangiye asinye imyaka 4 muri iyi kipe y’ubukombe mu Bwongereza.

Uyu musore yakuriye mu ikipe ya Anderlecht kugeza agize imyaka 12,aho yahavuye yerekeje mu ikipe ya Charlton Uniteg yo mu cyiciro cya gatatu mu Bwongereza nayo yamufashije kwerekeza mu ikipe ya Manchester United.Kuri ubu yamaze gushyirwa mu bakinnyi bashya bazakinira Manchester United mu batarengeje imyaka 18 .

Uyu musore yahagereye rimwe n’abandi basore batanu bo muri Irlande y’amajyaruguru no mu bindi bihugu byo ku mugabane w’Iburayi aho bakiriwe na kabuhariwe Andy Cole wahoze akinira Manchester United wanasinye ku byemezo bibemerera kurihirwa amashuli n’iyi kipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa