skol
fortebet

Umukinnyi wa APR FC yatumye Kiyovu Sports ifatirwa ibihano bikomeye

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 03, Aug 2023

Umukinnyi wa APR FC yatumye Kiyovu Sports ifatirwa ibihano bikomeye

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Kiyovu Sports yahuye n’uruva gusenya kuko ibaruwa ya FIFA imenyesha FERWAFA ko itemerewe kugura abakinnyi bashya itarishyura amadeni ibereyemo abakinnyi 3 yahageze.
Kiyovu irishyuzwa amafaranga ya John Mano, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdel-Rahman na Vuvu.
Ubu uyu Sharaf Eldin Shaibioub Ali akinira APR FC gusa yasinyiye Kiyovu Sports ntiyamwishyura nubwo atigeze ayikinira umukino n’umwe.
Muri Kamena 2022 Kiyovu Sports yasinyishije abakinnyi babiri bakomoka muri Sudani, Sharaf (…)

Ikipe ya Kiyovu Sports yahuye n’uruva gusenya kuko ibaruwa ya FIFA imenyesha FERWAFA ko itemerewe kugura abakinnyi bashya itarishyura amadeni ibereyemo abakinnyi 3 yahageze.

Kiyovu irishyuzwa amafaranga ya John Mano, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdel-Rahman na Vuvu.

Ubu uyu Sharaf Eldin Shaibioub Ali akinira APR FC gusa yasinyiye Kiyovu Sports ntiyamwishyura nubwo atigeze ayikinira umukino n’umwe.

Muri Kamena 2022 Kiyovu Sports yasinyishije abakinnyi babiri bakomoka muri Sudani, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahm ndetse na John Mano ariko iza kubasezerera batayikiniye aho yavugaga ko yabatumye ibyangombwa ariko ntibabizana.

Aba bakinnyi bahise bagana FIFA kurega iyi kipe ko birukanywe binyuranyije n’amategeko batanahawe ibyo bemerewe,birangira batsinze.

Tariki 11 Kamena 2023 nibwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryamenyesheje Kiyovu Sports ko itegetswe kwishyura Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman 23, 950,000Frw y’imishahara itamwishyuye ndetse na miliyoni 31 Frw nk’indishyi yo kuba yaramwirukanye binyuranye n’amategeko.

Yanasabwe kandi kwishyura John Otenyal Khamis Roba miliyoni 16 Frw nk’imishahara itamwishyuye kandi bose bagomba kwishyurwa mu minsi itarenze 45.

Iminsi 45 yarangiye tariki ya 26 Nyakanga 2023. Mu ibaruwa ya FIFA yasohotse uyu munsi ku wa Kane tariki ya 3 Kanama 2023, yavuze ko icyemezo cyo kutandikisha abakinnyi bashya kigomba guhita gishyirwa mu bikorwa kuko iyi kipe yananiwe kwashyura aba bakinnyi.

Yavuze ko Kiyovu Sports nta mukinnyi mushya uturutse hanze y’u Rwanda yemerewe kwandikisha ndetse inamenyesha FERWAFA ko igomba gushyira mu bikorwa iki cyemezo ikamenyesha Kiyovu Sports ko nta mukinnyi mushya izemererwa kwandikisha yaba n’abo imbere mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa