skol
fortebet

Umukinnyi wa AS Roma akurikiranyweho gukubita umujura washakaga kumwibira imodoka akamugira intere

Yanditswe: Monday 05, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa AS Roma uzwiho kugira imvune nyinshi, Stephan El Shaarawy ari gukorwaho iperereza na polisi nyuma yo gukubita akagira intere umuntu ashinja ko yashakaga kumwibira imodoka ya Lamborghini.
Ikinyamakuru Corriere della Sera kivuga ko El Shaarawy akurikiranyweho gukubita uwitwa Jose Carlos Aliaga Sagardia,amushinja kugerageza kwiba imodoka ye.
Jose Carlos Aliaga Sagardia,yakatiwe igifungo cy’umwaka n’igice azira kugerageza kwiba.
Ikinyamakuru Football Italia kivuga ko kuwa 12 (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu wa AS Roma uzwiho kugira imvune nyinshi, Stephan El Shaarawy ari gukorwaho iperereza na polisi nyuma yo gukubita akagira intere umuntu ashinja ko yashakaga kumwibira imodoka ya Lamborghini.

Ikinyamakuru Corriere della Sera kivuga ko El Shaarawy akurikiranyweho gukubita uwitwa Jose Carlos Aliaga Sagardia,amushinja kugerageza kwiba imodoka ye.

Jose Carlos Aliaga Sagardia,yakatiwe igifungo cy’umwaka n’igice azira kugerageza kwiba.

Ikinyamakuru Football Italia kivuga ko kuwa 12 Gashyantare, El Shaarawy yagiye gusura umukinnyi mugenzi we Alessio Cerci hanyuma abona uyu mujura hanze.

Uyu rutahizamu yahise asohoka hanze yiruka kuri uyu mugabo ashinja ubujura niko kumutura hasi.

Uyu mugabo yavuze ko El Shaarawy yahise atangira kumukubita ariko abatangabuhamya bavuga ko ariwe wikubise ibipfunsi mu maso.

Muri Mutarama umwaka ushize nibwo El Shaarawy yagarutse muri AS Roma nyuma y’imyaka 2 yari amaze muri Shanghai Shenhua.Mu mwaka w’imikino ushize,yatsinze ibitego 2 anatanga indi 2 yavuyemo ibitego mu mikino 14 yakiniye iyi kipe yo mu Butaliyani.

El Shaarawy afite umwihariko wo gukina imyanya myinshi aho ashobora gukina aca ku ruhande,gutaha izamu,cyangwa gukina hagati.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa