skol
fortebet

Umukinnyi wa Chelsea yavunitse urutoki ubwo yishimiraga igitego

Yanditswe: Thursday 06, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Chelsea Kai Havertz ’yavunitse’ urutoki ubwo yishimiraga igitego cye yatsinze Tottenham 2-0 hakiri kare mu mukino bayitsinzemo ibitego 2-0 muri 1/2 cya Carabao Cup.
Uyu mudage w’imyaka 22, yatsindiye Chelsea ku munota wa gatanu muri uyu mukino Carabao Cup ubanza.
Havertz yateye neza umupira yari ahawe na Marcos Alonso maze ishoti rye rihindurirwa icyerekezo na myugariro wa Spurs, Davinson Sanchez,igitego kiba kirinjiye,bimutera kwishima cyane.
Ubwo uyu mukinnyi yishimanaga na (...)

Ubwo uyu mukinnyi yishimanaga na bagenzi be,yaje kuvunika urutoki byatumye akinana uburibwe.

Nyuma y’aho, umutoza wa Chelsea, Thomas Tuchel, yavuze ko atekereza ko Havertz ’yavunitse’ urutoki.

Havertz yahawe ubufasha n’abaganga kandi yashoboye gukomeza gukina ukuboko kwe kw’iburyo kuziritse.

Ariko byagaragaye neza ko uyu rutahizamu afite ububabare hemezwa ko agomba gusimbuzwa mu gice cya kabiri.

Thomas Tuchel yafashe icyemezo cyo kumusimbuza Timo Werner - wagaragaye bwa mbere mu kibuga, kuva ku ya 11 Ukuboza kubera imvune.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa