skol

Umukinnyi wa Everton yatewe n’abitwaje imipanga basahura ibintu bihenze byo mu rugo rwe

Yanditswe: Wednesday 10, Mar 2021

Umunyezamu wa kabiri wa Everton witwa Robin Olsen w’imyaka 31,yatewe n’abagizi ba nabi bari bitwaje imipanga ndetse bahishe amasura bafata abana be 2 hanyuma bamusaba ko abaha imikufi ihenze n’ibindi by’agaciro arabikora.

Olsen wari mu rugo we n’umugore we n’abana be babiri,ubwo aba bagizi ba nabi binjiraga mu nzu bahita bamutegeka kuzana ibi bintu by’agaciro atunze.

Umugore wa Olsen witwa Mia ukora akazi ko gutera ibirungo we n’abana be 2 barimo Alicia na Alexander,bahise bafatwa n’aba bagizi ba nabi hanyuma umugabo Olsen ahita afatirwaho icyum asabwa gutanga iyi mikufi ihenze bari batunze n’isaha.

Ibi bibaye nyuma y’aho n’umutoza w’iyi kipe Carlo Ancelotti nawe yatewe n’abagizi ba nabi.Ibi byabaye kuwa Gatandatu nijoro ubwo bri mu rugo rwabo ahitwa Hale barns muri Cheshire.

Uwatanze amakuru yagize ati “Ntabwo ari amabandi asanzwe ahubwo n’abajura bateye urugo rwabo.Abajura bitwaje imipanga bateye ubwoba umugore we n’umwana.

Robin yari afite ubwoba.Ntiyahangayikishijwe no kuba bamwiba ibintu ahubwo yatinyaga ko umuryango we wagirirwa nabi.Bose bari bahungabanye.Nicyo kintu kibi cyane umuntu atakwifuza kubona.Bahise bimuka kandi ikipe yahise iha buri mukinnyi wese umuntu umurinda.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa