skol
fortebet

Umukinnyi wa FC Barcelona yakuwe mu kibuga nyuma yo kunanirwa guhumeka

Yanditswe: Sunday 31, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona yemeje ko Sergio Aguero yajyanwe mu bitaro kugira ngo asuzumwe umutima nyuma yo kugira ikibazo mu gatuza mu mukino baraye bakinnye na Deportivo Alaves.
Sergio Aguero yagize ikibazo mu gatuza bituma akurwa mu mukino ku munota wa 41, ahita ajyanwa mu bitaro igitaraganya.
Mu gice cya mbere cy’uyu mukino wahuzaga Barcelona na Alaves, Aguero yagaragaye yifashe mu kibuga hanyuma umutoza w’agateganyo wa Barcelona ahita amukura mu kibuga.
Uyu rutahizamu yasaga nkaho afite (...)

Uyu rutahizamu yasaga nkaho afite ibibazo byo guhumeka ubwo yifataga mu gituza mu mpera z’igice cya mbere,bituma abaganga bahita batabara.

Icyakora yashoboye kwivana mu kibuga, nyuma iyi kipe yemeza ko yagiye mu bitaro kwisuzumisha umutima.

Mu Itangazo yashyize hanze,FC Barcelona yagize ati"Sergio Agüero yagize ikibazo cyo kubabara mu gatuza igihe kinini mu gice cya mbere maze asimburwa na Philippe Coutinho igice cya mbere kirangiye,hanyuma ajyanwa mu bitaro kugira ngo asuzumwe umutima."

Umutoza w’agateganyo wa FC Barcelona, Sergi Barjuán avuga ku miterere y’ikibazo cya Aguero yagize ati: “Yambwiye ko yari afite isereri. Namenye ko bamujyanye mu bitaro kugira ngo barebe ikibazo afite. Ntabwo mbizi. ”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa