skol
fortebet

Umukinnyi wa FC Barcelona yemeje ko ubu iyi kipe irusha Real Madrid

Yanditswe: Wednesday 20, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi mushya wa FC Barcelona, Raphinha yumvaga yari yishimye ubwo yari amaze gukina umukino we wa mbere nk’umukinnyi w’iyi kipe y’ikigugu gusa yatumye benshi bacika ururondogoro ubwo yavugaga ko ubu bahagaze neza kurusha Real Madrid .
Uyu musore wavuye muri Leeds United yatsinze igitego kandi anatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego mu mukino wabo wa mbere w’imyiteguro y’umwaka w’imikino bari gukorera muri Amerika banyagiyemo Inter Miami CF.
Bazakurikizaho igihanganye Real Madrid mu mukino (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi mushya wa FC Barcelona, Raphinha yumvaga yari yishimye ubwo yari amaze gukina umukino we wa mbere nk’umukinnyi w’iyi kipe y’ikigugu gusa yatumye benshi bacika ururondogoro ubwo yavugaga ko ubu bahagaze neza kurusha Real Madrid .

Uyu musore wavuye muri Leeds United yatsinze igitego kandi anatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego mu mukino wabo wa mbere w’imyiteguro y’umwaka w’imikino bari gukorera muri Amerika banyagiyemo Inter Miami CF.

Bazakurikizaho igihanganye Real Madrid mu mukino wagicuti uzakinwa kuwa gatandatu tariki ya 23 Nyakanga, i Las Vegas.

Raphinha yemeje ko ikipe ye ifite amahirwe yo kwegukana La Liga mu mwaka w’imikino utaha ndetse ngo irakomeye kurusha Real Madrid.

Yatangarije itangazamakuru ati "Nshimishijwe cyane no gutsinda igitego cyanjye cya mbere. Wari umukino mwiza. Nagerageje kugira umukino mwiza. Ndishimye cyane kandi nizeye ko nzakomeza. ".

Ubwo yabazwaga ku mukino uzakurikiraho, uyu munya Brazil yavuze amagambo akomeye ku ikipe ye ndetse na mukeba wayo ukomeye, yizeza ko azakomeza gutsinda ibitego.

Yoagize ati: "Umuntu ahora agerageza gutsinda igitego buri kipe yose, ariko ni mu mukino w’abakeba, ndetse birenze. Icy’ingenzi ni ugutsinda. Ariko kuri njye turi beza cyane kurusha Real Madrid".

Yakomeje ashimira bagenzi be kubera imikorere yabo n’ubuhanga bwabo, avuga ko gukinana nabo byoroshye, kuko ngo bituma ibintu byose byoroha cyane.

Raphinha yavuze ko ubu Barcelona iri hejuru ya Real Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa