skol
fortebet

Umukinnyi wa Gasogi United nawe yakoze ubukwe

Yanditswe: Monday 08, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe abandi barimo kwizihiza iminsi mikuru,benshi mu bakinnyi basuye abakunzi babo n’imiryango yabo mu gihe abandi bahisemo gutera intambwe bava mu busiribateri bakora ubukwe.

Sponsored Ad

Nyuma ya Kimenyi Yves (AS Kigali) wasezeranye mu mategeko, agasaba no gukwa ndetse n’imbere y’Imana n’abantu.

Umukinnyi wo hagati Mbirizi Eric ukomoka mu Burundi ariko akaba akinira Gasogi United,nawe yaje kurushinga n’umukunzi we Kercy.

Uyu mukinnyi azatangira imikino yo kwishyura "Phase retour" atakiri ingaragu kuko muri izi mpera z’icyumweru yakoze ubukwe.

Ikipe ya Gasogi United akinira yamushimiye iyi ntambwe yateye ndetse yongeraho iti "Guhura kwanyu gutangaje kuzabahe ibyishimo by’iteka mu buzima bwanyu."

Mbirizi Eric yageze mu Rwanda azanwe n’ikipe ya Rayon Sports gusa byarangiye atandukanye nayo yerekeza muri Gasogi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa