Umukinnyi wa Ghana, Thomas Partey, ntazava i Boston muri Amerika ajya muri Canada ku mukino uzabahuza na Panama, kuko akurikiranwe ibyaha byo gufata ku ngufu.
Ku wa wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena, ni bwo Ghana izakina umukino wayo wa mbere mu Gikombe cy’Isi, uzayihuza na Panama bihuriye mu Itsinda L ari na ryo rya nyuma.
Iyi kipe iri mu zihagarariye Afurika muri iri rushanwa yakoreye imyitozo yayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iteganya ko izajya mu Mujyi wa Atlanta umukino wegereje.
Mu bakinnyi bemerewe kujya muri Canada, ntabwo harimo Thomas Partey wimwe visa kuko ibyangombwa bye bigaragaza ko akurikiranywe mu mategeko nyamara guverinoma ya Canada yavuze ko ntawe uzinjira muri iki gihugu afite icyo cyasha.
Ku ikubitiro Thomas Partey ukinira Villareal yo muri Espagne, yakurikiranyweho ibyaha bitanu byo gufata ku ngufu n’icyaha kimwe cyo gusambanya ku gahato.
Muri Nzeri 2025, yagaragarije urukiko rwa Southwark Crown Court ruri i Londres, ko ntaho ahuriye n’ibyaha ashinjwa, kandi amazina n’amatariki yavukiyeho ari mu kirego atari yo.
Muri Gashyantare 2026, ku bagore babiri bamureze hiyongereyeho abandi babiri na bo bavuga ko yabasambanyije. Aba batanze ibirego bavuga ko yabibakoreye mu 2020. Bivuze ko abamushinja kubasambanya babaye bane.
Indi mikino ya Ghana irimo uw’u Bwongereza n’uwa Croatia izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Boston na Philadelphia.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *