skol
fortebet

Umukinnyi wa Inyemera WFC yakubitiwe ku karere azira kwishyuza imishahara y’ikipe

Yanditswe: Friday 08, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi b’ikipe y’abagore ya Inyemera WFC bameze amezi atanu badahembwa byatumye kapiteni wabo akubitirwa ku karere agiye kwishyuriza bagenzi be kuko babayeho nabi.

Sponsored Ad

Iyi kipe iba hamwe,imaze amezi atanu badahembwa harimo ukwezi n’igice batahembwe umwaka ushize ndetse n’amezi atatu n’igice batarahembwa uyu mwaka.

Aba bakinnyi ngo banze gukora imyitozo guhera ku wa mbere hanyuma ubuyobozi nabwo bwanga kubaha ibyokurya mu rwego rwo kubahima nkuko amakuru dukesha FINE FM abitangaza.

Ubuyobozi bw’Inyemera WFC bwabwiye abakinnyi ko bazahembwa amafaranga ikipe izahabwa nitwara igikombe cya shampiyona cyangwa icy’amahoro.

Umwe mu bayobozi wa Inyemera witwa Penina,muri Group y’ikipe ngo yasabye ko aba bakinnyi batahembwa kuko ngo batsinzwe ubushize na Fatima ndetse ngo bahisemo kutabahemba kugira ngo bashyiremo imbaraga bazatware igikombe uyu mwaka.

Mukankaka Ancille,umuyobozi w’icyubahiro w’Inyemera WFC yahakanye ko nta kibazo iyi kipe bafite ndetse ko bakora imyitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Aba bakinnyi ngo bemeye gukora imyitozo kubera ko bahawe uduhimbazamusyi tw’imikino ibiri tungana n’ibihumbi 14.000FRW.

Kapiteni wa Inyemera WFC ngo yakubiswe na gitifu w’akarere ka Gicumbi ubwo yari agiye kubariza bagenzi be amafaranga.

Bivugwa ko akarere ka Gicumbi kageneye ingengo y’imari iyi kipe y’ibihumbi 500 FRW mu gihe ikipe y’abagabo yagenewe miliyoni 3 FRW ku mwaka.

FINE FM ivuga ko Umuyobozi wa Inyemera witwa Teddy,yasabye kapiteni w’ikipe ko bajyana ku karere hanyuma bahageze Gitifu w’akarere abaza uyu mukinnyi impamvu bigumura bakanga gukina undi amusubiza ko aruko badahembwa banatsinda ntibahabwe agahimbazamusyi birangira amukubitiye mu biro.

Uyu mukinnyi akimara gukubitwa yahise arekurwa ajya kureba bagenzi be ko yakubiswe bibabaza abakinnyi biyemeza ko batazakina.

Uhagarariye ingabo muri Gicumbi niwe ngo waje kuganiriza abakinnyi abarema agatima abasaba ko basubira mu myitozo niko kubaha ibihumbi 15 FRW bagura amata yo kunywa aba ariyo bararira yonyine kuko ubuyobozi bwategetse ko batabatekera.

Ushinzwe ubuzima bw’ikipe yabyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yaje abaha ibihumbi 14000 FRW abasaba ko bajya mu myitozo babanza kubyanga ariko nyuma baza kubyemera bakorana akangononwa.

Inyemera WFC niyo kipe yonyine yatsinze Rayon Sports y’abagore muri shampiyona ndetse ubu iri ku mwanya wa gatatu.

N’imwe mu makipe akanganye kandi atanga akazi muri shampiyona y’abagore ariko ubukene bwatumye isubira inyuma mu minsi ishize.

Ubwo umunyamakuru Mihigo Sadam yashyiraga hanze iyi nkuru,FERWAFA yamusubije ati: "Murakoze kuri aya makuru reka dukurikirane tumenye ukuri kwabyo."

Umuyobozi w’agateganyo wa Gicumbi,Uwera Parfaite,yavuze ko ibibazo by’amakipe yo mu karere ka Gicumbi bagiye kubikurikirana kandi bakabikemura ku buryo burambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa