Umukinnyi wa Kiyovu Sports yafatiriye ibikoresho by’ikipe kugira ngo imwishyure
Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2024

Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Obediah Mikel Freeman, yafatiriye ibikoresho birimo imipira kubera ideni aberewemo.
Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kugorwa n’ibibazo by’amikoro kuva uyu mwaka w’imikino watangira.
Uyu Obediah Mikel Freeman, kwihangana byanze maze afatira ibikoresho by’ikipe birimo imipira.
Ibi byabaye mu myitozo yo ku wa Mbere tariki ya 8 Mutarama 2024, ubwo uyu mukinnyi yafataga ibikoresho akavuga ko abisubiza ari uko yishyuwe.
Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko Cabangula yasabaga byibura ibihumbi 300 Frw mu yo aberewemo kugira ngo atange ibikoresho ikipe ikomeze imyitozo.
Uyu mukinnyi ngo yahawe ibihumbi 150 Frw, maze yemera gutanga ibyo yari yafatiriye.
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ntacyo buratangaza kuri iyi nkuru.
Amakuru yavuze ko Kiyovu n’uyu mukinnyi bemeranyijwe ko bamwishyura amezi abiri y’umushahara, yahembwaga ibihumbi 600 Frws ubwo ni ukuvuga miliyoni 1.2 Frw ndetse akanahabwa itike y’indege, byose ntabwo birenga miliyoni 2 Frw.
Mu minsi ishize, FIFA yafatiye ibihano Kiyovu Sports byo kuyibuza kwandikisha abakinnyi bashya kubera kwirukana Ndikumana Codjifa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *