skol
fortebet

Umukinnyi wa Manchester City yatsinze igitego se ahita apfa

Yanditswe: Saturday 18, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro Nathan Ake wa Manchester City yatangaje ko igitego cye cya mbere muri UEFA Champions League cyaje iminota mike mbere yuko se apfa.
Uyu myugariro w’imyaka 26, yafunguye amazamu mu mukino City yanyagiyemo ibitego 6-3 bya RB Leipzig kuri Etihad mu ijoro ryo ku wa gatatu.
Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Ubuholandi yatuye kiriya gitego cye papa we Moise,wapfuye akikijwe n’umuryango we kuri uwo mugoroba.
Ake yagize ati: “Ku wa gatatu, nyuma y’ibihe bitoroshye natsinze igitego cyanjye cya (...)

Sponsored Ad

Myugariro Nathan Ake wa Manchester City yatangaje ko igitego cye cya mbere muri UEFA Champions League cyaje iminota mike mbere yuko se apfa.

Uyu myugariro w’imyaka 26, yafunguye amazamu mu mukino City yanyagiyemo ibitego 6-3 bya RB Leipzig kuri Etihad mu ijoro ryo ku wa gatatu.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Ubuholandi yatuye kiriya gitego cye papa we Moise,wapfuye akikijwe n’umuryango we kuri uwo mugoroba.

Ake yagize ati: “Ku wa gatatu, nyuma y’ibihe bitoroshye natsinze igitego cyanjye cya mbere cya Champions League -hashize iminota mike papa yatabarutse amahoro ari iruhande rwa mama na murumuna wanjye.

Ubanza ariko byagombaga kugenda,kumbona nkina buri gihe byamuteraga ishema n’ibyishimo.

Nzi ko uhorana nanjye, uzahora mu mutima wanjye kandi iyi ntsinzi yari iyanyu papa.

Ibyumweru bike bishize nibyo byangoye cyane mu buzima bwanjye, papa yararembye cyane kandi nta bundi buryo bwo kuvurwa bushoboka.

Nagize amahirwe yo gushyigikirwa cyane n’umukunzi wanjye, umuryango n’inshuti."

Uburwayi bwa se byemezwa ko ari yo mpamvu yatumye Ake ava mu ikipe y’Ubuholandi mu majonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi mu ntangiriro z’uku kwezi.

Ariko yongeye kuboneka muri City itsinda Leicester mu mpera z’icyumweru gishize no kuwa gatatu na Leipzig.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa