skol
fortebet

Umukinnyi wa Manchester United yarokotse impanuka y’imodoka ubwo yaragiye mu myitozo

Yanditswe: Monday 18, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester United Bruno Fernandes yarokotse impanuka y’imodoka ubwo yari ari yitwaye yerekeje mu myitozo mu gitodondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mata.

Sponsored Ad

Umutoza w’agateganyo wa Manchester United Ralf Rangnick yatanze amakuru avuga ko uyu mukinnyi wo hagati w’iyi ekipe Bruno Fernandes, yarokotse impanuka y’imodoka yabereye hafi y’ikibuga cy’imyitozo cya united cyitwa Carrington. Yagize ati yagize ati: " Iyi mpanuka yabereye mu nzira yerekeza i Carrington.

Amafoto yakwirakwiriye henshi yagaragaje imodoka ya Fernandes ifite agaciro k’ibihumbi 90 by’amapawundi yangiritse mu ruhande umushoferi yicaramo mu gihe izindi 2 bagonganye zari ku ruhande.

Nk’uko ibiro ntaramakuru PA bibitangaza, ngo uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko yakoze impanuka ubwo yari agiye mu myitozo yo kwitegura umukino United akinira izesurana na mukeba we Liverpool.

Nta n’umwe wakomerekeye muri iyi mpanuka y’imodoka zagonganye ndetse ngo biteganyijwe ko uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Portugal aritozanya n’abandi bakinnyi ba Ralf Rangnick.

Ralf Rangnick yagize ati"Ariko uko mbizi, nta muntu wakomeretse. Yitoje hamwe nabandi kandi yari ameze neza, niyo mpamvu ntekereza ko nawe ejo azagaragara mu mukino uzaduhuza na Liverpool."

Uyu mukinnyi wo hagati Fernandes, afite ibitego icyenda n’imipira yavuyemo ibitego esheshatu mu mikino 30 yakinnye muri shampiyona.

Aheruka kugaragara mu mukino ukomeye United yatsinze ibitego 3-2 Norwich City ku wa gatandatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa