skol
fortebet

Umukinnyi wa Newcastle uherutse gukubitirwa icupa mu kabari yavuye mu bitaro [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 23, Jun 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi witwa Ciaran Clark ukinira Newcastle United mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza,yavuye mu bitaro nyuma yo gukubitirwa mu kabari k’ahitwa Magaluf n’amabandi bahuriyemo ubwo bashakaga kugirira nabi umukunzi we.

Sponsored Ad

Uyu myugariro wimyaka 28 ukinira ikipe y’igihugu ya Republic of Ireland yahuye n’uruva gusenya ubwo yabuzaga amabandi guhohotera umukunzi we mu masaha ya mu gitondo yo ku cyumweru cyashize,maze bakamwadukira bakamukubita amacupa kakahava bikarangira bamukomerekeje ku munwa.

Uyu musore yagaragaye afite inkovu mbi cyane ku munwa ndetse benshi bababajwe n’ibyamubayeho we n’inshuti ye bari kumwe ubwo bahohoterwaga bari muri aka kabari kitwa Crystal’s Bar ko muri Majorca muri Espagne.

Ciaran Clark ni myugariro umenyereye Premier League waciye mu makipe nka Aston Villa yavuyemo yerekeza muri Newcastle ndetse yakiniye amakipe y’abato y’Ubwongereza nubwo akinira ikipe y’igihugu ya Ireland.

Amakuru yatanzwe n’abarinzi b’aka kabari yavuze ko ubwo Clark yari muri aka kabari ku Cyumweru gishize yasohokanye n’umukunzi we ndetse n’inshuti ye,abasore bo ku rundi ruhande batangiye kwegera umukunzi w’uyu mukinnyi aho yarimo abyinira batangira kumukorakora byatumye inshuti y’uyu mukinnyi ibyivangamo,agiye kuyitabara bamukubita icupa mu mutwe ajyanwa mu bitaro bya Son Espases yataye umutwe.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa