skol
fortebet

Umukinnyi wa Newcastle yakukiye iryinyo mu mukino bahuyemo na Arsenal

Yanditswe: Tuesday 17, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Newcastle United, Callum Wilson yakuriwe iryinyo mu mukino wabahuje Arsenal nkuko byagaragajwe n’amashusho yafashwe na Sky Sports.
Rutahizamu wa Newcastle yavuye ku mukino ajya gushaka umuvuzi w’amenyo nyuma yuko rimwe mu menyo ye y’imbere rikuwe mu gice cya mbere cy’uyu mukino warangiye ikipe ye itsinze ibitego 2-0 kuri St.James’ Park.
Icyatumye iryinyo rya Wilson rikuka ntabwo cyafatiwe kuri kamera ahubwo hagaragaye iri ryinyo rihengamye.
Ariko uyu wahoze ari umukinnyi (...)

Ariko uyu wahoze ari umukinnyi mpuzamahanga w’Ubwongereza agomba kuba yakubiswe ikintu n’umukinnyi wa Arsenal ariko byarangiye batsinze uyu mukino.

Umuganga wa Newcastle yarebye iryinyo ry’imbere rya Wilson, ufite imyaka 30, hanyuma amuha agapapuro ko kumufasha gukora kuri iryo ryinyo kugira ngo agerageze kurisubizamo kandi bidatinze yasubiye mu kibuga akomeza akazi.

Nyuma yo gukurwa iri ryinyo,igitutu cya Callum Wilson cyatumye Ben White yitsinda igitego ndetse birangira batsinze Arsenal ibitego 2-0 bayikura ku rugamba rwo kwerekeza muri Big 4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa