skol
fortebet

Umukinnyi wa Panama yarashwe n’abagizi ba nabi arapfa

Yanditswe: Tuesday 05, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku Cyumweru tariki ya 03 Nzeri 2023, Nibwo mu Mujyi wa Colón, Gilberto Hernández wakiniraga Ikipe y’Igihugu ya Panama yishwe arashwe n’abantu bitwaje intwaro.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko abantu bataramenyekana bitwaje intwaro, barashe amasasu menshi ku itsinda ry’abantu benshi barimo n’uyu myugariro w’imyaka 26 bari kumwe mu nzu.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ku muri icyo gitero hapfiriyemo abantu Barindwi bari kumwe nuyu Hernández wakiniraga Club Atlético Independiente bakomeretse ku buryo bukabije.

Ikomeza ivuga ko iki giteroi kijya kuba, abantu babiri bitwaje intwaro bategetse umushoferi wa taxi kubajyana mu nyubako yarimo abo bantu, bahita batangira kubarasa. Bahise biruka ariko umwe mu bakekwa yahise atabwa muri yombi.

Kugeza ubu ntakiratangazwa niba nyakwigendera ari we bashakaga kwicwa cyangwa impamvu yihishe inyuma y’ubu bwicanyi.

Gilberto Hernández yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu ya Panama muri Werurwe 2023 ubwo yakinaga na Guatemala.

Ishyirahamwe rya Ruhago muri Panama ndetse n’Ikipe ya Gilberto Hernández byihanganishije umuryango wa nyakwigendera.

Uyu mujyi uri ku cyambu giherereye mu Majyaruguru ya Panama, ufatwa nk’inzira ikomeye inyuzwamo cocaine ivanwa muri Amerika y’Epfo ijyanwa ku Mugabane w’u Burayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa