skol
fortebet

Umukinnyi wa PSG y’abagore uherutse gukubitwa n’abagizi ba nabi yavuze akaga yahuye nako

Yanditswe: Thursday 18, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi ukinira ikipe y’abagore ya Paris Saint-Germain,Kheira Hamraoui, yashyize avuga ku gitero yagabweho n’abagabo bane bipfutse mu maso I Paris.
Uyu mukobwa w’imyaka 31 yibasiwe n’abagizi ba nabi mu ntangiriro z’uku kwezi mu murwa mukuru w’Ubufaransa nyuma yo gukurwa mu modoka yari itwawe na mugenzi we Aminata Diallo.
Diallo ufite imyaka 26, mu cyumweru gishize yari afunzwe azira ibyabaye,kuko yakekwagaho kuba ari we wateguye icyo gitero kugira ngo yisubize umwanya we wo kubanza mu kibuga. (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi ukinira ikipe y’abagore ya Paris Saint-Germain,Kheira Hamraoui, yashyize avuga ku gitero yagabweho n’abagabo bane bipfutse mu maso I Paris.

Uyu mukobwa w’imyaka 31 yibasiwe n’abagizi ba nabi mu ntangiriro z’uku kwezi mu murwa mukuru w’Ubufaransa nyuma yo gukurwa mu modoka yari itwawe na mugenzi we Aminata Diallo.

Diallo ufite imyaka 26, mu cyumweru gishize yari afunzwe azira ibyabaye,kuko yakekwagaho kuba ari we wateguye icyo gitero kugira ngo yisubize umwanya we wo kubanza mu kibuga.

Amaherezo yaje kurekurwa n’abapolisi nta byaha aregwa nyuma yo kumara amasaha 36 afunzwe anahatwa ibibazo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abunganira, Diallo rigira riti: "Turizera ko inzego z’ubutabera zirangiza iperereza ryabo vuba kandi azi neza ko ibyo bizarangira ari umwere rwose."

Nyuma y’aho,iperereza ryerekeza ku munyabigwi wa FC Barcelona,Eric Abidal, kubera ko telefone ya Hamraoui yanditse mu izina rye.

Hagati aho, benshi mu bakinnyi ba PSG babajijwe bagaragaje ko Hamraoui yahamagaye Abidal nyuma y’icyo gitero.

Noneho ubu ikinyamakuru L’Equipe cyo mu Bufaransa cyashyize ahagaragara amakuru arambuye kuri polisi ku byerekeye ayo mahano ateye ubwoba, aho Hamraoui yakubiswe imigeri n’ibipfunsi kandi akubitwa icyuma.

Yabwiye abapolisi ati: "Uwangabyeho igitero yankubise icyuma inshuro nyinshi.
Nabonye ko ahanini yashakaga amaguru yanjye nkagerageza kwikingira n’amaboko yanjye.

"Icyo gihe, nta ntwaro nabonye. Bahise batangira gusakuza bati:" Fungura umuryango! Fungura umuryango! "

"Uwo ku ruhande rwanjye yaramfashe ankura mu modoka.

"Mbere, yafashe icyuma cy’urukiramende yari yihishe mu ipantaro cyangwa munsi y’urwubati.

Naguye mu muhanda hanyuma mpita njya iburyo bw’umuhanda.

"Iki gitero cyamaze iminota myinshi, numvaga ari kirekire kuri njye. Aminata yambwiye ko byihuse. Ndatekereza ko abo bantu bombi bahunze kubera ko imodoka zinjiraga mu muhanda.

"Batangiye kwiruka mu cyerekezo kindi cy’umuhanda. Twahise tubabura. Ndatekereza ko hari imodoka yari ibategerereje hafi."

Nyuma y’igitero, Hamraoui yajyanywe mu bitaro kugira ngo avurwe, aho yagiriwe inama yo guhagarika akazi ibyumweru bitatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa