Myugariro wa Rayon Sports,akaba na kapiteni wayo, Mitima Isaac yavuze ko nk’abakinnyi bababajwe n’uko batsinze Gasogi United ibitego bike.
Ibi yabivuze nyuma y’aho bayitsinda 2-1 mu mukino ufungura shampiyona ya 2023-24 waraye ubaye ku wa Gatanu.
Mitima Isaac yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko bagombaga gutsinda Gasogi United ibitego byinshi kurusha 2-1 bayitsinze.
Ati "Twari dukwiye gutsinda, mu bintu byose, mu mazina, mu gukina nk’ikipe twari hejuru ya Gasogi United uretse amagambo menshi aba yavuzwe ariko mu bintu byose dukwiye gutsinda Gasogi, ahubwo tuba tuyitsinze bike bikatubabaza."
Agaruka ku bakinnyi ikipe ye yaguze yavuze ko ari ikipe yaguze abakinnyi ikeneye hasigaye guhuza.
Ati "Abakinnyi ikipe yaguze nibo yari ikeneye kuko urabona buri umwe arimo gukora akazi ke, haraburamo utuntu duke two kumenyerana ariko nibiza tuzaba tumeze neza."
Ngo intego bafite muri uyu mwaka ni igikombe cya shampiyona no kwitwara neza mu mikino Nyafurika.
Ati "Intego ni igikombe, ubushize cyaraducitse ariko uyu mwaka dutangiye neza ndizera ko tugomba gukomerezaho nk’ikipe tukitwara neza no mu mikino Nyafurika."
Mitima Isaac ni umukinnyi wakiniye Rayon Sports kuva 2021 avuye muri Sofapaka muri Kenya akaba ari ku mwaka we 3, akaba aheruka kongera amasezerano y’imyaka ibiri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *