skol
fortebet

Umukinnyi wa Tennis yagiriye imvune ikomeye muri Wimbledon atinda kubona ubufasha

Yanditswe: Saturday 08, Jul 2017

Sponsored Ad

Umunyamerikakazi Bethanie Mattek Sands yagiriye imvune ikomeye mu mikino ya Wimbledon ku wa kane taliki ya 06 Nyakanga maze kubera gutinda gufashwa akomeza gutaka cyane asaba ubufasha ibintu byababaje abakunzi b’umukino wa Tennis ku isi.
Uyu mukobwa w’imyaka 32 nimero ya mbere muri Tennis ikinwa n’abantu babiri yavunikiye mu mukino w’icyiciro cya 2 yahuraga na Sorana Cirstea aho yakinaga wenyine mu mikino ya Wimbledon ibera mu bwongereza.Iyi mvune ikomeye yagize mu ivi ubwo bari mu iseti ya 3 (...)

Sponsored Ad

Umunyamerikakazi Bethanie Mattek Sands yagiriye imvune ikomeye mu mikino ya Wimbledon ku wa kane taliki ya 06 Nyakanga maze kubera gutinda gufashwa akomeza gutaka cyane asaba ubufasha ibintu byababaje abakunzi b’umukino wa Tennis ku isi.

Uyu mukobwa w’imyaka 32 nimero ya mbere muri Tennis ikinwa n’abantu babiri yavunikiye mu mukino w’icyiciro cya 2 yahuraga na Sorana Cirstea aho yakinaga wenyine mu mikino ya Wimbledon ibera mu bwongereza.Iyi mvune ikomeye yagize mu ivi ubwo bari mu iseti ya 3 dore ko banganyaga 1-1 uyu mukobwa yashatse gukina umupira wari wegereye urushundura maze ahita avunika cyane byatumye ataka ahamagara uyu mukobwa bakinaga kuko ubufasha butahise bumugeraho.

Nyuma y’ibyo byose uyu munya Rumaniya bakinaga yasobanuye uko byagenze agira ati “Yagize imvune ikomeye.yakomeje gutaka cyane ati Sorana mfasha,mfasha Sorana nkamusubiza nti ndi hano, ndi hano kandi ihangane ushobora kubikora.Nagerageje gusa ntacyo nari gukora gikomeye,nifuzaga kumufasha biruseho.


Kuba uyu mukinnyi yatinze kubona ubufasha byateje impaka ndende mu bakunzi b’imikino aho bamwe batishimiye ukuntu yatinze guhabwa ubufasha ndetse banasaba abashinzwe gutegura imikino ya Tennis kugira iyo bahindura.

Nyuma y’iyi mvune benshi mu bakinnyi ba Tennis n’inshuti ze zirimo Lucie Safarova bakinana muri Tennis ikinwa n’abantu babiri bamwifurije gukira vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa