Umukinnyi wakiniye Arsenal yifotoje yambaye ubusa buri buri [AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 31, Jul 2018
Umunya Danmark witwa Niclas Bendtner wanyuze mu makipe atandukanye yo mu Bwongereza nka Arsenal, Birmingham na Sunderland akahava yerekeza muri Juventus na Wolfsburg yatunguye benshi ubwo yifotozaga yambaye ubusa buri buri.
Uyu musore wazamukiye mu ishuli ryigisha ruhago rya Arsenal afite inzozi zo kuzaba rutahizamu wa mbere ku isi,yagiye asubira inyuma uko yagendaga akura birangira inzozi ze atazigezeho none kuri ubu yibereye muri Norway mu ikipe ya Rosenborg.
Nicklas Bendtner utaragaragaye mu gikombe cy’isi,yitezwe n’abafana b’iyi kipe kuzayifasha kwerekeza mu cyiciro gikurikiraho mu mikino y’amajonjora bazahuramo na Celtic yo muri Scotland yabatsinze mu mukino ubanza ibitego 3-1.
Bendtner yari yaribagiranye gusa iyi foto yifotoje yambaye ubusa yatumye yongeye kugaruka mu binyamakuru byinshi byo ku mugabane w’I Burayi.
Ibitekerezo
Muvunyi se niwe mukinnyi wakiniye Arsenal ko mbona iyi nkuru ariwe mwashyize ku ifoto igaragaza inkuru?!