skol
fortebet

Umukinnyi wakiniye Rayon Sports yasinye mu ikipe yo muri Arabia Saoudite

Yanditswe: Sunday 02, Jul 2017

Sponsored Ad

Umurundi Amissi Cedrick yamaze kwerekeza mu ikipe ya Al Taawoun ibarizwa mu cyiciro cya mbere muri Arabia Saoudite nyuma y’amezi 6 gusa yari amaze mu ikipe ya Uniao Madeira yo mu cyiciro cya kabiri muri Portugal.
Uyu musore uheruka gutsinda igitego muri 3 ikipe y’igihugu y’Uburundi yatsinze Sudani y’Amajyepfo yamaze kwemera kwerekeza muri iyi kipe y’abarabu nyuma yo gukora ikizamini cy’ubuzima mu bitaro bikomeye bya FIFA medical Center biherereye mu mugi wa Dubai aho yagitsinze akabona (...)

Sponsored Ad

Umurundi Amissi Cedrick yamaze kwerekeza mu ikipe ya Al Taawoun ibarizwa mu cyiciro cya mbere muri Arabia Saoudite nyuma y’amezi 6 gusa yari amaze mu ikipe ya Uniao Madeira yo mu cyiciro cya kabiri muri Portugal.


Uyu musore uheruka gutsinda igitego muri 3 ikipe y’igihugu y’Uburundi yatsinze Sudani y’Amajyepfo yamaze kwemera kwerekeza muri iyi kipe y’abarabu nyuma yo gukora ikizamini cy’ubuzima mu bitaro bikomeye bya FIFA medical Center biherereye mu mugi wa Dubai aho yagitsinze akabona gusinyira iyi kipe.

Amissi Cedrick wakunzwe cyane n’abafana ba Rayon Sports akomeje guhinduranya amakipe dore ko kuva yayivamo yerekeje mu ikipe ya Chibuto yo muri Mozambike ayivamo ajya muri Uniao Madeira yari amazemo amezi 6 none agiye gufata agatubutse muri Arabia Saoudite.

Ibitekerezo

  • Andika Igitekerezo Hano Nibyiza cyane! birashimishije pe! umuhungu wacu. uyu azahora ari intwari. mpamya neza ko uyu ariwe mukinnyi warinze ava muri rayon akiyubashye atigeze akora amahano nka ba bandi bose muzi barangiye. uwiteka ashimwe kdi akomeze amurinde kd natwe uko bukeye nuko tuzamusabira pe! ko ukure ujye ejuru utere imbere wa NTWARI we! kdi umutima mwiza,urukundo, ubunyangamugayo n,ubunyamwuga bikoze bikurange aho uzagenda unyura hose. iyi ni imigisha yaba rayon ikomeje kugenda ikugeraho. Mana ube hafiii... ukomeza urinde iyi NTWARI yacu. AMAHIRWE MASA kdi tuzahora tugukumbura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa