Umukinnyi wakiniye Real Madrid yahishuye ukuntu gukunda abagore cyane byamugizeho ingaruka
Yanditswe: Monday 19, Sep 2022

Muri 2007, Real Madrid yatanze miliyoni 14 z’amayero ku Muholandi Royston Drenthe. Muri icyo gihe uyu muholandi yari ahagaze neza cyane.
Imikinire ye yibutsaga benshi ubuhanga bwa Edgard Davids wamamaye mu kibuga hagati,bituma akurura isi yose. Kubera kwizera ko yagira icyo ayifasha, Real Madrid yahise ikora iyo bwabaga iramugura.
Uyu mukinnyi ari mu bakinnyi bahombeje amakipe yabaguze kurusha abandi bose ku isi.
Nkuko Gazzetta dello Sport ibitangaza, Drenthe, ubu ufite imyaka mirongo (...)
Muri 2007, Real Madrid yatanze miliyoni 14 z’amayero ku Muholandi Royston Drenthe. Muri icyo gihe uyu muholandi yari ahagaze neza cyane.
Imikinire ye yibutsaga benshi ubuhanga bwa Edgard Davids wamamaye mu kibuga hagati,bituma akurura isi yose. Kubera kwizera ko yagira icyo ayifasha, Real Madrid yahise ikora iyo bwabaga iramugura.
Uyu mukinnyi ari mu bakinnyi bahombeje amakipe yabaguze kurusha abandi bose ku isi.
Nkuko Gazzetta dello Sport ibitangaza, Drenthe, ubu ufite imyaka mirongo itatu n’itanu, yashyize hanze igitabo kivuga ku buzima bwe mu mupira by’umwihariko muri Real Madrid.
Hari aho yagize ati: "Nari mfite imyaka 20 kandi ndi hejuru cyane mu mwuga wanjye. Ntabwo nari niteguye kuba umunyamwuga. Nakundaga abagore no kwishimisha cyane, kandi ibyo ntabwo bihuza n’umupira wamaguru."
Uyu mugabo ngo yamenye ko arimo gushyira mu mazi abira umwuga we atinze. Ibisabwa ku mukinnyi wo ku rwego rwo hejuru ntibyamworoheye yirukanwa i Madrid.
Ati“Ntabwo nahise mbona ko nkeneye guhindura imibereho yanjye. Uyu munsi nibwo nzi ibyo ntakoze neza kandi ko nakoze amakosa."
Drenthe ubu ukina mu cyiciro cya gatandatu cya Espagne hamwe na Racing Merida.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *