skol

Umukinnyi wakubitiwe n’inkuba mu kibuga yitabye Imana

Yanditswe: Saturday 05, May 2018

Umukinnyi w’umunya Afurika y’Epfo witwa Luyanda Ntshangase w’imyaka 21 wakiniraga ikipe ya Maritzburg United y’iwabo,yakubiswe n’inkuba ku wa 01 Werurwe 2018 ubwo yari mu kibuga,none byarangiye apfuye.

Uyu rutahizamu wari ukiri muto,yari amaze iminsi muri koma nyuma yo gukubitirwa n’inkuba mu kibuga, ubwo iyi kipe ye yakinaga umukino wa gicuti mu ntara ya KwaZulu Natal.

Luyanda (wambaye ubururu)yari amaze iminsi muri coma none yitabye Imana

Ku rubuga rwa Facebook rw’ikipe ya Maritzburg United batangaje ko bababajwe n’urupfu rw’uyu rutahizamu upfuye akiri muto ndetse wabahaga icyizere cy’ahazaza.

Bagize bati “Tubabajwe bikomeye n’urupfu rwa Luyanda,Umukinnyi wari muto kandi afite icyerekezo cyiza.Mu izina ry’ikipe ya Maritzburg muri rusange,twihanganishije umuryango wa Luyanda.”

Luyanda Ntshangase yazamukiye muri iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere muri Afurika y’epfo ndetse yari amaze imyaka 2 azamuwe mu ikipe ya mbere.

Uyu musore niwe wazahajwe n’iyi nkuba kuko yakubise abakinnyi 3,aba ariwe ujyanwa igitaraganya kwa muganga ndetse ashya mu gatuza none birangiye apfuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa