Uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Bwongereza,Andy Carroll yakoze impanuka iteye ubwoba y’imodoka.
Imodoka ye yaguze 130,000 by’amapawundi ya Mercedes GLS SUV yagonganye na Ford Fiesta yavaga mu kindi cyerekezo.
Abatangabuhamya batuye hafi y’umuhanda wabereyeho impanuka bavuze uburyo uyu wahoze ari rutahizamu wa Liverpool, Newcastle na West Ham yasaga nk ’“umusazi kandi atangaye cyane” ubwo yavaga mu modoka ye.
Uyu mukinnyi w’imyaka 33, yahise yihutira kujya kureba uko abantu batatu (...)
Uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Bwongereza,Andy Carroll yakoze impanuka iteye ubwoba y’imodoka.
Imodoka ye yaguze 130,000 by’amapawundi ya Mercedes GLS SUV yagonganye na Ford Fiesta yavaga mu kindi cyerekezo.
Abatangabuhamya batuye hafi y’umuhanda wabereyeho impanuka bavuze uburyo uyu wahoze ari rutahizamu wa Liverpool, Newcastle na West Ham yasaga nk ’“umusazi kandi atangaye cyane” ubwo yavaga mu modoka ye.
Uyu mukinnyi w’imyaka 33, yahise yihutira kujya kureba uko abantu batatu bari mu modoka bagonganye bameze.
Ipine ry’imbere ry’iyi modoka ya Carroll y’umukara ryasohotse ari nako yangiritse ibindi bice by’imbere.
Ababibonye bavuze ko Carroll wari utwaye,yapimwe ngo harebwe niba yari yasinze cyo kimwe n’umushoferi w’umugore wari utwaye Fiesta bagonganye. Nta wigeze atabwa muri yombi.
Carroll hamwe n’umugabo bari kumwe barokotse imvune.
Umugabo wari muri iyi Fiesta y’umutuku ufite imyaka 50 yajyanywe mu bitaro nyuma yo gutaka ububabare bwo mu gatuza.
Ku wa gatandatu, Steve Garboulb yabonye impanuka ku isaha ya saa cyenda n’iminota 25 z’umugoroba i Romford, mu burasirazuba bwa Londres, maze agira ati: “Bagize amahirwe ko nta muntu wapfuye.
Fiesta na Mercedes zagonganye hari n’indi modoka yagonzwe muri iyo mpanuka. Yari impanuka idasanzwe. "
Carroll wahamagawe inshuro icyenda mu Bwongereza,ubu nta kipe afite nyuma yo gutandukana na West Bromo mu mwaka w’imikino ushize.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *