skol
Kigali

Umukinnyi wo muri Premier League yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 July 2021

Umukinnyi ukina muri shampiyona ikunzwe na benshi ku isi ya Premier League ariko izina rye ryagizwe ibanga kubera impamvu z’iperereza yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure.


Uyu mukinnyi yatawe muri yombi mu cyumweru gishize akekwaho ibyaha by’ubusambanyi yakoreye umwana ukiri muto gusa yagizwe ubwiru n’ibinyamakuru byose byo muri iki gihugu cy’Ubwongereza.

Polisi yashyize hanze itangazo rivuga ko uyu mukinnyi yatawe muri yombi mu cyumweru gishize.Iti “Abapolisi bafunze umugabo kuwa 16 Nyakanga 2021 akekwaho ibyaha byo gusambanya umwana.Afungiwe ku biro bya polisi hakorwa iperereza.”

Uyu mukinnyi ukinira Everton ngo asanzwe afite umugore babanye byemewe n’amategeko gusa n’iyi kipe akinira nayo yamuhagaritse.

Iyi kipe yakomeje ivuga ko irakomeza gukorana n’ubuyobozi ndetse ko itarahita isohora itangazo rihagarika uyu mukinnyi kubera impamvu z’iperereza.

Umuntu umwe ufite amakuru yabwiye The Mirror ko iki cyaha cy’uyu mukinnyi cyateje ikibazo mu ikipe ye kandi ko icyaha cyo gusambanya umwana kitajya cyihanganirwa.Ngo kimuhamye yahanwa bikomeye birimo no kujyanwa muri gereza.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi ari umukire cyane kuko ahembwa agatubutse ndetse ngo yigeze agurwa akayabo mu kazi ke.

Iperereza ritegerejwe na benshi kugira ngo harebwe ko uyu mukinnyi yagezwa mu nkiko ndetse gatangazwa ku mugaragaro.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Agahinda k’umugore wa Kobe Bryant wamenye iby’urupfu rw’umugabo we ku mbuga...

Vanessa Bryant, umupfakazi wa Kobe Bryant, yavuze ko yamenye iby’urupfu...
25 October 2021 0

Uko byiriwe mu mikino: AS Kigali yasezerewe na Motema Pembe,Real Madrid...

Kuri iki cyumweru habaye imikino itandukanye yaba mu marushanwa ya CAF...
24 October 2021 0

Umutoza Soskjaer yahaye ubutumwa bukomeye abakinnyi ba United mbere yo...

Umutoza wa Manchester United,Ole Gunnar Solskjaer yahaye abakinnyi be...
24 October 2021 0

Hatangajwe amagambo akomeye Cristiano Ronaldo yabwiye bagenzi be...

Kuwa 3 w’iki cyumweru nibwo United yatunguranye itsinda Atalanta ibitego 3-2...
24 October 2021 0

"Biroroshye gutoza Lukaku kurusha Neymar Jr na Mbappe"-Tuchel

Umutoza wa Chelsea,Thomas Tuchel,yibasiye cyane ikipe ya Paris...
23 October 2021 0

APR FC y’abakinnyi 10 yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Champions...

APR FC yari ihagarariwe u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League...
23 October 2021 0