skol
Kigali

Umukinnyi yakubise umusifuzi kugeza ataye ubwenge amushinja kwanga gusifura ikosa

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 October 2021

Umukinnyi w’umupira wamaguru muri Brazil yafunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gushaka kwica nyuma yo gukubita nkana umusifuzi umugeri mumutwe bigatuma ahita ata ubwenge


William Ribeiro ukinira ikipe ya Sao Paulo de Rio Grande yo mu cyiciro cyo hasi muri Brazil, yakiriye nabi icyemezo cy’umusifuzi Rodrigo Crivellaro cyo kwima ikipe ye coup Franc ubwo yari ihanganye na na Guarani de Venancio Aires, niko kumwegera amukubita hasi ndetse amukubita umugeri mu mutwe ata ubwenge.

Uyu mukinnyi yakubise inshuro ebyiri umusifuzi Crivellaro, ndetseku nshuro ya kabiri yamukubise aryamye hasi umugeri w’umutwe, ata ubwenge. Crivellaro yahise ajyanwa mu bitaro byo hafi aho, maze Ribeiro afungirwa kuri sitade.

Umuyobozi wa Polisi ya Venancio Aires, Vinicius Assuncao, yatangarije ikinyamakuru UOL cyo muri Brazil ko arega Ribeiro icyaha cyo gushaka kwica kuko bigaragara ko yari afite umugambi wo guhitana Crivellaro.

UOL ivuga kandi ko Ribeiro yaherukaga kurekurwa by’agateganyo, nabwo kubera kwibasira undi musifuzi n’umufana.

Ku wa kabiri mu gitondo, Crivellaro yavuye mu bitaro avuga ko atarareba amashusho y’ibyabaye muri uyu mukino wo kuwa Mbere, wabaye ku munsi w’isabukuru y’imyaka 113 ya Sao Paulo de Rio Grande.

Perezida w’ikipe ya Sao Paulo, Delvid Goulart yemeje ko amasezerano ya Ribeiro yahagaritswe.

Goulart yanditse ati: “Birababaje, biteye ikimwaro kandi birimo kwigomeka.

"Ku munsi nyirizina,umuryango wose w’umutuku n’icyatsi wari uteraniye kwizihiza isabukuru yimyaka 113 ya Sao Paulo RS, ikipe yacu yahuye na kimwe mu bihe bibabaje byabayeho mu mateka yayo, ibintu byababaje abantu bose badakunda umupira wa Gaucho gusa ahubwo abakunda siporo muri rusange.

"Turasaba imbabazi isi yose ku bw’umusifuzi wakomeretse n’umuryango we ndetse tunasaba imbabazi abaturage muri rusange kubera ibintu bibabaje byagaragaye uyu munsi.

“Amasezerano y’umukinnyi wakoze amakosa araseswa. Byongeye kandi, ingamba zose zishoboka zemewe n’amategeko zijyanye n’iki kibazo zizafatwa. ”

Umukuru wa polisi ishinzwe iperereza,Vinicius Assuno, yavuze ko umucamanza ariwe uzahitamo niba Ribeiro azakomeza gufungwa mu gihe cy’iperereza cyangwa akarekurwa by’agateganyo.


Ubwo Ribeiro yari agiye gufungwa

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hatangajwe amagambo akomeye Cristiano Ronaldo yabwiye bagenzi be...

Kuwa 3 w’iki cyumweru nibwo United yatunguranye itsinda Atalanta ibitego 3-2...
24 October 2021 0

"Biroroshye gutoza Lukaku kurusha Neymar Jr na Mbappe"-Tuchel

Umutoza wa Chelsea,Thomas Tuchel,yibasiye cyane ikipe ya Paris...
23 October 2021 0

APR FC y’abakinnyi 10 yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Champions...

APR FC yari ihagarariwe u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League...
23 October 2021 0

FERWAFA yanyomoje ibihuha byari byavuzwe kuri shampiyona y’icyiciro cya...

Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya...
23 October 2021 0

Mauro Icardi yasabye umugore we ibintu 4 bikomeye kugira ngo bagarukane...

Rutahizamu wa PSG,Mauro Icardi ’yasabye umugore we Wanda Nara ibintu bine...
23 October 2021 0

Cristiano Ronaldo yahishuye igihe azasezerera mu ikipe y’igihugu ya...

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yahishuye ko atiteguye...
23 October 2021 0