skol

Umukinnyi yakuwe mu ikipe y’igihugu nyuma y’iminsi agaragaje ko akundana n’umukobwa w’umutoza we

Yanditswe: Thursday 16, Nov 2023

featured-image

Rutahizamu Frank Gabadinho Mhango,yakuwe mu ikipe y’igihugu ya Malawi nyuma y’iminsi hagiye hanze amafoto agaragaza ko ari mu rukundo n’umukobwa w’umutoza we.

Ku wa mbere,nibwo Mhango yagombaga guhurira na bagenzi be i Addis Abeba, muri Ethiopia, mbere yo kwerekeza muri Liberiya ku wa kabiri.

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Malawi, Flames, yari yerekeje mu mukino wo kuri uyu wa gatanu izasuramo Liberia mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi cya 2026.

Uyu rutahizamu wa Moroka Swallows yagombaga kugera Addis saa tanu,ahagera saa saba,Malawi yagiye Monrovia,avuga ko yibeshye ku masaha.

Indege yaramusize bituma umutoza Patrick Mabedi avuga ko adakorana n’abakinnyi batagira ikinyabupfura.

Ibi bije nyuma y’iminsi uyu musore uri mu bo Malawi igenderaho ashyize hanze iby’urukundo rwe na Anita Mabedi,umukobwa w’uyu mutoza w’ikipe y’igihugu.

Frank Gabadinho Mhango avuga ko atekereza gusezera mu ikipe y’igihugu kubera imyumvire mibi y’umutoza Patrick Mabedi n’ishyirahamwe ry’umupira wamaguru muri Malawi (FAM) nyuma y’uru rugendo rwe rutahawe agaciro

Mu kiganiro yatanze I Johannesburg ejo, yashinje ishyirahamwe ndetse n’umutoza kwanduza isura ye.

Mhango yagize ati: “Nababajwe cyane n’umutoza ndetse n’uruhande rwa FAM. Gusigwa n’indege n’ukutagira ikinyabupfura? Ninjye wa mbere indege yasize?.

Mvugishije ukuri ibi ntibikwiriye kandi ndi gutekereza cyane ku hazaza hanjye mu ikipe y’igihugu.

Nari mfite ubushake bwo kugenda ngakorera igihugu cyanjye nk’uko nsanzwe mbikora niyo mpamvu niyemeje gukomeza urugendo.

Mu by’ukuri, FAM yangiriye inama yo kugura itike n’amafaranga yanjye hanyuma bakazayansubiza, ariko igihe nasuzumaga nasanze byarasabaga Amarandi 40.000."

Perezida wa FAM, Walter Nyamilandu yavuze ko kubura mu ikipe y’igihugu kwa Mhango byatewe n’imyitwarire mibi.

Benshi ibi barabihuza n’uko umutoza Mabedi atishimiye ko uyu mukinnyi atereta umukobwa we.

Ikipe ya Malawi yirengagije uyu musore nyamara ifite ikibazo cy’abakinnyi kuko abarimo Frank Willard na Chawanangwa Kaonga.

Malawi iri mu itsinda H hamwe na Equatorial Guineairahura na Namibia na Tunisia ikina na Sao Tome and Principe.Flames izakurikizaho umukino wa Tunisia kuwa kabiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa