skol
fortebet

Umukinnyi yatawe muri yombi kubera gusambanya umwana we w’imyaka 5 akanamwica

Yanditswe: Tuesday 15, May 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi witwa Gonzalo Aguirre ukina mu cyiciro cya 3 mu ikipe ya Defensores de Belgrano yatawe muri yombi na polisi yo muri iki gihugu kubera gusambanya umwana we w’umuhungu w’imyaka 5 yarangiza akamwica.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yafunzwe ku wa Kane w’icyumweru gishize nyuma y’aho polisi isanze uyu mwana yapfuye uyu se gica akayibwira ko yanyereye mu bwogero akabanza umutwe hasi agapfa,nyamara bapimye umurambo we basanga yakubiswe cyane ndetse yafashwe ku ngufu.

Umuyobozi w’ikipe Aguirre akinamo,yabwiye ibinyamakuru byo mu gace babarizwamo ko uyu mugabo yari umukinnyi mwiza ndetse witwaraga neza mu mikino itandukanye gusa batunguwe n’ibi byaha ashinjwa.

Polisi yatangaje ko nyuma y’umwanya munini bamaze bahata ibibazo uyu mukinnyi,yageze nyuma akabyemera ko ariwe wishe uyu mwana we.

Iyi kipe yasohoye itangazo ryo kwamagana ubu bwicanyi umukinnyi wabo yakoreye umwana yibyariye ndetse isaba ubutabera gukora akazi bushinzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa