skol
fortebet

Umukinnyi yituye mu kibuga umukino uhita usubikwa igitaraganya

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 09, Mar 2023

Umukinnyi yituye mu kibuga umukino uhita usubikwa igitaraganya

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi ukiri muto wa Hamburg witwa Saido Balde yajyanwe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kugwa mu kibuga umukino urimbanyije.
Ibi byabaye mu mukino w’amakipe mato wabaye kuwa Kabiri.
Balde w’imyaka 14,n’umwe mu bakinnyi bakiri bato ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza cyane bazatigisa isi mu myaka iri imbere.
Uyu mwana muto yifuzwaga n’amakipe arimo Paris Saint-Germain, Borussia Dortmund na Benfica.
Icyakora ibyamubayeho byateye impungenge benshi kuko yikubise hasi bitunguranye mu (…)

Umukinnyi ukiri muto wa Hamburg witwa Saido Balde yajyanwe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kugwa mu kibuga umukino urimbanyije.

Ibi byabaye mu mukino w’amakipe mato wabaye kuwa Kabiri.

Balde w’imyaka 14,n’umwe mu bakinnyi bakiri bato ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza cyane bazatigisa isi mu myaka iri imbere.

Uyu mwana muto yifuzwaga n’amakipe arimo Paris Saint-Germain, Borussia Dortmund na Benfica.

Icyakora ibyamubayeho byateye impungenge benshi kuko yikubise hasi bitunguranye mu mukino wa Hamburg U17 ikina na SV Eichede.

Nkuko Bild ibitangaza, Balde yituye hasi ku munota wa 60 ubwo yiteguraga kujya mu kibuga asimbuye.

Uyu mwana ufite inkomoko y’Ubudage na Portugal yatitiraga cyane aho bikekwa ko ari uburwayi bw’igicuri.

Nubwo Hamburg yari hejuru n’ibitego 2-1,umupira wahise usubikwa kubera kujyanwa mu bitaro kwa Balde.

Uyu yahise asuzumwa kugeza saa kumi zo mu rukerera kugira ngo harebwe niba yakomeza gukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa