umukino mushya wa Play Cards ukomeje gutera urubyiruko kwishora mu busambanyi i Kigali
Yanditswe: Friday 06, Sep 2024

Uko Afurika igenda itera imbere hagenda haduka ibintu bishya ,yaba ibyiza ndetse n’ibibi bikomoka ku y’indi migabane , mu Rwanda nk’igihugu cyiri mu itera mbere naho hari ibishya bigenda biza, ugasanga hari ibyo dukura ahandi nyamara bidahura n’umuco Nyarwanda.
Muri bimwe mu bibi bikomeje kugera mu Rwanda harimo n’umukino witwa PlayCard ,umukino watangiye gukwirakwira cyane mu rubyiruko, by’umwihariko mu mujyi wa Kigali ,nyamara wakumva uburyo ukinwamo ukabona ko bihabanye n’umuco.
Ni umukino udasanzwe bitewe n’uburyo ukinwamo ndetse ugasanga ukinwa n’abakiribato ubona basaneza ,bamwe dukunze kwita abasirimu.
Reka turebe bimwe mu biranga uyu mukino.
Duhere ku witwa Truth or Dare uradufasha kwinjira ku witwa Play Card.
Truth or Dare ukinwa akenshi mu buryo bwo kwishimisha aho bakubwira ikintu ugahitamo gusubiza uvugishije ukuri cyangwa gukora icyo utegetswe.
Playing Cards, ujya gukinwa gutya ariko wo abawukina bifashisha amakarita asanzwe bagakina ari amakipe.
Uyu mukino abawukina, uko ikipe itsinzwe igenda ikuramo umwambaro no kugeza ku w’imbere. Iyo abantu bamaze gutsindwa bagakuramo imyenda kugera aho bambara ubusa buri buri, bategekwa icyo bakora.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *