skol

Umukino w’Amavubi na Estonia wimuriwe amasaha

Yanditswe: Saturday 28, Mar 2026

featured-image

Imikino yo ku munsi wa nyuma wa FIFA Series 2026 yimuriwe amasaha, aho uw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izahuriramo na Estonia wakuwe Saa Tatu z’Ijoro ushyirwa Saa Moya n’Igice.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Werurwe 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko iyi mikino yimuwe.

Umunsi wa nyuma w’iyi mikino itegurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), uteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026, kuri Stade Amahoro.

Ni imikino yo mu Itsinda A, aho umukino uzabanza ari uzahuza Kenya na Grenada, ukazaba Saa Kumi [16:00], aho kuba ku masaha yari ateganyijwe ya Saa Kumi n’Ebyiri [18:00].

Uyu mukino ukirangira hazakurikiraho utegerejwe na benshi uzahuza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ na Estonia, bikine Saa Moya n’Igice [19:30] aho kuba Saa Tatu z’Ijoro [21:00].

Ihindurwa ry’amasaha rishingiye ku korohereza aya makipe gusubira mu bihugu byayo, kuko harimo impinduka mu ngendo z’indege bigomba kuzakoresha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa