Umukino wa Gasogi United na Rayon Spotrs wahawe umusifuzi mpuzamahanga
Yanditswe: Friday 20, Sep 2024

Ku wa gatandatu tariki 21 Nzeri 2024 , nibwo ikipe ya Gasogi United izakira ikipe Rayon Sports mu mukino wa shapiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda , aho uyu mukino wahawe umusifuzi usanzwe ari mpuzamahanga Uwikunda Samuel.
Ni umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona , uzabera kuri Sitade Amahoro, ikipe ya Gasogi United ikaba ariyo izakira uyu mukino.
Ni umukino wahagurukije imbaga , bitewe n’uko perezida wa Gasogi United KNC yagiye atangaza amagambo akomeye cyane , avuga ko agomba ku babaza Rayon Sports akayifatanya n’ibibazo imazemo iminsi.
Uwikunda Samuel uzasifura uyu mukino yakiniye ikipe y’Abana y’Amagaju FC, yakoze amahugurwa ajyanye n’imisifurire Muri 2007 ku Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yatangiye gusifura muri 2008 .
Uwikunda muri 2014 yazamuwe mu basifuzi bagomba gusifura mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Uwikunda kandi yemejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) nk’umusifuzi mpuzamahanga muri 2017.
Umukino Uwikunda Samuel aheruka gusifurira ikipe ya Rayon Sports , yanganyije n’Amagaju ibitego 2-2 .
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *