Umukino wa mbere Cristiano Ronaldo azakinira Juventus wamenyekanye
Yanditswe: Friday 27, Jul 2018
Nubwo ataratangira imyitozo mu ikipe ye nshya ya Juventus,kabuhariwe Cristiano Ronaldo azagaragara mu mukino ufungura shampiyona y’Ubutaliyani Serie A uzabahuza na Chievo hagati ya Taliki ya 18 n’iya 19 Kanama 2018.
Ronaldo umaze iminsi mu Bushinwa yamamaza imishinga ye ndetse n’iy’uruganda rwa Nike akorana narwo,ari kwitegura kugaruka mu kibuga aho yasezeranyije abafana ba Juventus kubashimisha ndetse no kubaka izina muri Juventus.
Cristiano Ronaldo yaje muri Juventus ahanini aje kuyifasha gutwara igikombe cya UEFA Champions League cyane koi maze iminsi igihiga yarakibuze.
Ronaldo uri mu biruhuko we n’umukunzi we Georgina Rodriguez yerekeje mu ikipe ya Juventus avuye muri Real Madrid yari amazemo imyaka 9 aho yayitsindiye ibitego 451.
Ronaldo azakinira Juventus umukino wa mbere muri Serie A basuye Chievo Verona ku kibuga Marc’Antonio Bentegodi cyakira abantu basaga ibihumbi 40 mu gihe umukino wa mbere azakinira mu rugo ari uwo bazahura na Lazio
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *