skol
fortebet

Umukino wa mbere Umunyarwana Mutsinzi Ange Jimmy ukinira Amavubi yakinnye muri Europa League wamusekeye

Yanditswe: Saturday 13, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mutsinzi Ange Jimmy yakinnye umukino we wambere muri Europa League

Sponsored Ad

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi na Zira FK, Mutsinzi Ange Jimmy yakinnye umukino we wa mbere batsinzemo FC Sherrif 1-0.

Zira FK yari yasuye FC Sherrif yo mu Moldova mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ry’Imikino yo ku mugabane w’Iburayi Europa League.

Mutsinzi Ange Jimmy yabanje ku ntebe y’abasimbura yinjiye mu kibuga ku munota wa 77 asimbura umunya-Côte d’Ivoire, Stephane Acka.

Ange uheruka gutandukana na FK Jerv akerekeza muri Zira FK yo muri Azerbaijan, yakinaga umukino we wa mbere muri iyikipe.

Niwe mukinnyi w’Umunyarwanda wafunguriye abandi gukina Imikino yo ku mugabane w’iburayi muri uyumwaka w’Imikino wa 2024/25.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa