skol

Umukino wa nyuma Roger Federer azakina wamenyekanye

Yanditswe: Thursday 22, Sep 2022

featured-image

Umukino wa nyuma wa Roger Federer azakina n’uwo kuri uyu wa Gatanu aho azafatanya n’inshuti ye magara banahanganye igihe kinini Rafael Nadal mu mikino ya Laver Cup.
Aba bombi bazahagararira Ikipe y’Uburayi ubwo bazaba bahanganye na Jack Sock wo mu ikipe y’isi [Team World] uzafatanya na Frances Tiafoe.Uyu mukino uzabera kuri 02 Arena I London.
Mbere y’uwo mukino, Andy Murray azakina nimugoroba na Alex de Minaur saa Mbili.
Federer watwaye Grand Slam inshuro 20, yatangaje mu cyumweru (…)

Umukino wa nyuma wa Roger Federer azakina n’uwo kuri uyu wa Gatanu aho azafatanya n’inshuti ye magara banahanganye igihe kinini Rafael Nadal mu mikino ya Laver Cup.

Aba bombi bazahagararira Ikipe y’Uburayi ubwo bazaba bahanganye na Jack Sock wo mu ikipe y’isi [Team World] uzafatanya na Frances Tiafoe.Uyu mukino uzabera kuri 02 Arena I London.

Mbere y’uwo mukino, Andy Murray azakina nimugoroba na Alex de Minaur saa Mbili.

Federer watwaye Grand Slam inshuro 20, yatangaje mu cyumweru gishize ko azasezerera kuri uyu mukino w’amateka wo ku wa gatanu.

Uyu musuwisi w’imyaka 41 yavuze ko "ari byiza" gukinana n’umunya Espagne Nadal w’imyaka 36, ​​ufite ibikombe 22 bikomeye Grand Slam].

Federer yagize ati: "Sinzi neza niba nzashobora kwihangana ariko nzagerageza."

"Uyu ndumva utandukanye cyane. Nishimiye kumubona mu ikipe yanjye kandi tudahanganye."

Federer yahuye n’imvune y’ivi kandi ngo ntabwo yumva yashobora gukina wenyine.

Umukino aheruka gukina mu irushanwa n’uwo yatsinzwe na Hubert Hurkacz muri kimwe cya kane kirangiza cya Wimbledon y’umwaka ushize.

Uko imikino ya mbere ya Laver Cup ipanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa