skol
fortebet

Umukino wa Rayon Sports na Police FC yo muri Kenya wasubitswe

Yanditswe: Saturday 27, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukino wa gicuti wagombaga guhuza Rayon Sports na Police FC yo muri Kenya wasubitswe bitunguranye habura amasaha make ngo abe.
Uyu mukino wasubitswe kubera ibihano byafatiwe umupira w’amaguru muri Kenya bityo amakipe y’aho ntiyemerewe kwitabira imikino mpuzamahanga yaba iy’amarushanwa cyangwa iya gicuti.
Kenya Police FC yari yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 25 Kanama 2022 izanye ’delegation’ y’abantu 45 barimo abakinnyi 24.
Iyi kipe ifite abakinnyi barimo Francis Kahata, (...)

Sponsored Ad

Umukino wa gicuti wagombaga guhuza Rayon Sports na Police FC yo muri Kenya wasubitswe bitunguranye habura amasaha make ngo abe.

Uyu mukino wasubitswe kubera ibihano byafatiwe umupira w’amaguru muri Kenya bityo amakipe y’aho ntiyemerewe kwitabira imikino mpuzamahanga yaba iy’amarushanwa cyangwa iya gicuti.

Kenya Police FC yari yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 25 Kanama 2022 izanye ’delegation’ y’abantu 45 barimo abakinnyi 24.

Iyi kipe ifite abakinnyi barimo Francis Kahata, David Oluoch, John Ndirangu Lesley Otieno bari yaje guhangana na Rayon Sports

Umukino wari guhuza amakipe yombi wari kubera kuri Stade ya Kigali tariki 27 Kanama 2022 kuri Stade ya Kigali guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa